Imyidagaduro

Element Eleéeh yageze Canada, Nel Ngabo ari mu nzira

Element Eleéeh yageze Canada, Nel Ngabo ari mu nzira

Umuhanzi Element Eleéeh yamaze kugera muri Canada aho yitabiriye igitaramo azahuriramo na Dj Brianne, Nel Ngabo na Kevin Kade.

Mu gitondo cyo kuri uyu Gatanu nibwo Element Eleéeh umaze iminsi ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageze muri Canada aho yakiriwe n’abarimo Dj Brianne.

Biteganyijwe iki gitaramo cyiswe ’Beyond Borders Canada Tour’ cyateguwe n’abarimo Dj Ferrydee.

Kizabera Press Event Centre 523 St Anthony St Ottawa ku wa Gatandatu tariki ya 26 Nzeri 2026.

Kizahuza abahanzi Nyarwanda barimo Nel Ngabo, Kevin Kade, Element Eleéeh na Dj Brianne.

Muri aba bahanzi bane bazatarama, batatu Dj Brianne, Kevin Kade na Element Eleéeh bamaze kugera i Kigali, ni mu gihe na Nel Ngabo ubu ari mu nzira yerekezayo.

Yakiriwe na Dj Brianne
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top