Siporo

FERWAFA yahagaritse igihe kitazwi Imurora Japhet na Ndatimana Olivier wa Gorilla FC

FERWAFA yahagaritse igihe kitazwi Imurora Japhet na Ndatimana Olivier wa Gorilla FC

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryafashe icyemezo cyo guhagarika umutoza wungirije w’Amagaju, Imurora Japhet ndetse n’ushinzwe ibikoresho bya Gorilla FC, Ndatimana Olivier kubera imyitwarire idahwitse bagaragaje.

Mu itangazo iri shyirahamwe ryavuze ko hashingiwe ku ngingo 2.1 (igika cya 1) n’iya 2.3.3 z’Amategeko agenga imyitwarire muri FERWAFA, hafashwe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo;

"Bwana Olivier Ndatimana (ushinzwe ibikoresho muri Gorilla FC), nyuma y’imyitwarire idahwitse yagaragaje mu mukino w’Igikombe cy’Amahoro wahuje Gorilla FC na Rayon Sports ku wa 22 Mata 2026."

Iri tangazo ryakomeje rigira riti "Na Bwana, Japhet Imurora Japhet Hakizimana (umutoza wongerera imbaraga abakinnyi b’Amagaju) nyuma y’imyitwarire idahwitse yamugaragayeho mbere y’umukino wa Shampiyona wahuje Musanze FC na Amagaju FC ku wa 17 Mata 2026."

Bakomeje bavuga ko aba bombi bahagaritswe mu bikorwa byose bijyanye n’umupira w’amaguru, banabujijwe kwinjira mu gace ka tekiniki, mu rwambariro no ku kibuga haba mu myitozo no mu mikino kugeza igihe hazafatirwa icyemezo cya nyuma na Komisiyo ishinzwe imyitwarire.

Olivier Ndatimana akaba yagaragaye mbere y’uyu mukino amena ikintu bimeze nk’ifu azenguruka Kigali Pelé Stadium byafashwe nk’amarozi kuri uyu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wabaye tariki ya 22 Mata 2026 bakanganya 1-1.

Imurora Japhet we mbere y’umukino wahuje Amagaju na Musanze FC, hagiye hanze amajwi bivugwa ko ari aye yarimo avugana n’umunyezamu wa Musanze FC, Gahungu amusaba kuza kuborohereza bagatsinda uyu mukino ndetse arimo agira n’ibyo amwizeza kumuha birimo amafaranga.

Uyu mutoza wungirije w’Amagaju wumvaga avuga ko hari n’abandi bakinnyi ba Musanze FC bavuganye ariko Gahungu yamubaza abo ari bo akanga kubamubwira.

Si aya majwi gusa kuko hagiye n’andi hanze Japhet n’ubundi arimo avugana na Gahungu ariko noneho barimo bavugana n’Umunya-Turikiya, wumva barimo bategura ibigomba kuva kuri uyu mukino aho babwiraga Gahungu ko bakeneye ikinyuranyo cy’ibitego bibiri ko buri gitego bamuha ibihumbi 500 Frw.

Ahagaritswe mu gihe uyu munsi tariki ya 24 Mata 2026 ari bwo ari bwitabe Komisiyo ishinzwe Imyitwarire ya FERWAFA.

Imurora Japhet yahagaritswe
Olivier Ndatimana wa Gorilla FC na we yahagaritswe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top