Siporo

FERWAFA yisubiyeho

FERWAFA yisubiyeho

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryemeje ko ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 izitabira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Yemeje ibi nyuma y’amasaha make iri Shyirahamwe rivuze ko itazitabira iyi mikino kubera ingengo y’imari nke.

Mu itangazo yasohoye nyuma yagize iti "Ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 20 (U20), izitabira amarushanwa yo gushaka itike ya CAF U20 AFCON mu karere ka CECAFA, azabera i Dar es Salaam muri Tanzania kuva tariki ya 15-25 Nzeri 2026."

Yakomeje ivuga ko amakuru arambuye kuri iyi kipe y’igihugu azatangazwa mu minsi iri imbere.

Iyi mikino izabera ku kibuga cya Uhuru Stadium kiri Dar es Salaam muri Tanzania.

Iri rushanwa rigizwe n’amatsinda atatu. Amakipe atatu azitwara neza akayobora amatsinda muri iri rushanwa, azahita abona itike yo gukina imikino ya ½, kongeraho ikipe yabaye iya kabiri nziza kurusha izindi.

Amakipe abiri azagera ku mukino wa nyuma, azahita ahagararira Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, mu Gikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Ghana.

U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe Tanzania izakira ndetse na Ethiopia.

Amavubi U20 azajya gukina muri Tanzania
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top