Imyidagaduro

’Fine Girl’ ya The Ben yageze mu ndirimbo nshya zikunzwe kuri Deezer

’Fine Girl’ ya The Ben yageze mu ndirimbo nshya zikunzwe kuri Deezer

Nyuma y’igihe gito The Ben asohoye ’Fine Girl’ yatangiye gucurangwa mu biganiro bikunzwe kuri televiziyo zikomeye ku Isi ndetse yinjiye mu ndirimbo nshya ziharawe cyane ku rubuga rw’umuziki rwa Deezer.

‘Fine Girl’, ni indirimbo ibyinitse ikaba by’umwihariko ikubiyemo ubutumwa butaka umukobwa mwiza biciye mu ‘mitoma y’umusore w’i Gikondo’ agace The Ben asingiza cyane.

Iyi ndirimbo iri mu zasohotse muri iyi minsi zicurangwa cyane i Kigali mu tubyiniro no kuri za Radio, iri no mu zirebwa cyane ku mbuga z’umuziki nka Youtube n’izindi. Ubu noneho yinjiye mu nshyashya zikunzwe ku rubuga rwa Deezer rwumvirwaho umuziki n’abantu b’ingeri zitandukanye ku Isi.

The Ben yabwiye Ikinyamakuru Isimbi.rw ko akomeza kwishimira intera ya ’Fine Girl’, indirimbo yakiriwe mu buryo atarabibonaho. Iyi imaze iminsi inacurangwa cyane kuri Trace Urban n’izindi shene za televiziyo zikomeye zicuranga umuziki ku Isi.

’Fine Girl’ ni imbanzirizamushinga w’ibindi bikorwa bikomeye The Ben yemeza ko ahishiye abakunzi be muri uyu mwaka mushya wa 2019 birimo na album yo mu mpeshyi ateganya gutangira kumenyekanisha muri Gicurasi.

Mu buryo bw’amajwi, ‘Fine Girl’ yakozwe na Chris Alvin Sunday [uzwi nka Krizbeatz] uri mu bakomeye cyane muri Afurika ndetse by’umwihariko akaba yarashyize akaboko muri nyinshi mu ndirimbo za Tekno Miles.

'Fine Girl' ya The Ben imaze iminsi mike isohotse iri mu zikunzwe

Ni we wakoze ‘Pana’ yabyinwe mu Nguni zose za Afurika, ‘Diana’ nayo ya Tekno n’izindi. Yanakoranye n’abahanzi bakomeye barimo Skales, Lil Kesh na Koker. Amashusho ya ’Fine Girl’ yatunganyijwe na Cedru usanzwe akorana bya hafi na The Ben.

Deezer yashyize ’Fine Girl’ mu ndirimbo nshya zikunzwe ni imwe muri porogaramu zikomeye kuri internet mu gutanga serivisi yo kumva umuziki. Yemerera abayikoresha kumva ugengwa n’ibigo bitandukanye bikomeye birimo Sony Music, Universal Music Group, Warner Music Group n’ukorwa n’abandi bahanzi batandukanye hirya no hino ku Isi. Yashinzwe mu 2007, ubu ikoreshwa mu bihugu birenga 180 ku Isi n’abarenga miliyoni 14 bayigeraho buri kwezi.

’Fine Girl’ imaze ibyumweru bitagera kuri bibiri yarebwe n’abarenga ibihumbi 250 kuri Youtube

’Fine Girl’ ya The Ben yageze mu ndirimbo nshya zikunzwe kuri Deezer
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top