Siporo

Gen Mubarakh Muganga yabwiye abakinnyi ba APR FC kutarakazwa n’ibihembo bimwe, bashonje bahishiwe

Gen Mubarakh Muganga yabwiye abakinnyi ba APR FC kutarakazwa n’ibihembo bimwe, bashonje bahishiwe

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’umwe mu bayobozi b’icyubahiro ba APR FC, Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi b’iyi kipe kutita ku byavuye mu bihembo byatanzwe bakimwa ibyo bari bakwiye, abizeza ko nyuma ya CECAFA Kagame Cup hari icyo bahishiwe.

Ibi yabigarutseho ubwo yari yasuye iyi kipe irimo yitegura CECAFA Kagame Cup igomba gutangira ejo ku wa Gatanu aho APR FC izakina umukino ufungura na Gor Mahia.

Yibukije aba bakinnyi ko APR FC yashinzwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu 1993 kandi ko igikombe bagiye gukinira cyamwitiriwe bityo ko kigomba gusigara mu Rwanda.

Ati "Mugiye guhatanira cya CECAFA Kagame Cup 2026, murumva ko ari igikombe giterwa inkunga na Nyakubahwa Perezida wacu. Iki gikombe tugifite inshuro eshatu, kandi zose twagitwaye cyakiniwe hano ku butaka bw’u Rwanda murasabwa kongera mukagitwara nk’uko byahoze, igikombe ni icya Perezida wacu kizasigare inaha kandi ikipe iruzuye benshi bategereje kubabona kuri uyu wa Gatanu."

Yashimiye kandi abakinnyi basanzwe muri APR FC uko bitwaye mu mwaka w’imikino ushize batwara ibikombe bitatu (Shampiyona, Peace Cup na Super Cup).

Yongeye kubibutsa ko babizi ko ibihembo byatanzwe bitagenze uko bikwiye bityo ko nyuma ya CECAFA Kagame Cup hari ibyo bahishiwe.

Ati "Ikindi kandi nanjye munyemerere nunge mu ry’abakunzi ba ruhago n’aba APR FC by’umwihariko mvuga nti nyuma yiyo CECAFA muteganyirijwe byinshi, ntimubabazwe cyangwa ngo mucike intege n’ibyo twimwe kandi twari tubikwiriye hari ibihembo twabonye batanga ariko birengagiza ibyagezweho n’ikipe ya APR FC, rero mushonje muhishiwe nyuma ya CECAFA tuzavuga uko byakagenze."

Mu minsi ishize nibwo Rwanda Premier League yatanze ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2025-26, gusa ku ruhande rwa APR FC ntabwo banyuzwe aho bavuga ko umukinnyi wahize abandi yagombaga kuba Cheikh Djibril Ouattara aho kuba Girumugisha Jean Claude ndetse n’umutoza mwiza akaba Talib Abderrahman.

Gen Mubarakh Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC kutarakazwa n'ibihembo bimwe babikwiriye ko bashonje bahishiwe
Basabwe kwegukana CECAFA Kagame Cup
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top