Siporo

Gen Mubarakh Muganga yahaye isezerano ridasanzwe abakunzi ba APR FC

Gen Mubarakh Muganga yahaye isezerano ridasanzwe abakunzi ba APR FC

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’umwe mu bayobozi b’icyubahiro ba APR FC, Gen Mubarakh, yabwiye abakunzi b’iyi kipe ko ubuyobozi bwakoze ibishoboka byose bubagurira intwaro zikomeye igisigaye ari bo bagomba kuza kuyishyigikira.

Ni mu butumwa Gen Mubarakh Muganga yageneye abayobozi bakuriye amatsinda y’abafana ngo babugeze ku bo bayoboye.

Yababwiye ko bagomba gutangirana no ku wa Gatanu baza gushyigikira APR FC mu mukino ufungura CECAFA Kagame Cup bakina na Gor Mahia yo muri Kenya.

Ati "Ubuyobozi bw’ikipe mukunda bwazirikanye ubusabe bwanyu bubahahira intwaro zikwiye, ahasigaye ni ahanyu kandi birahera kuri uyu wa Gatanu muri CECAFA Kagame Cup 2026, Igikombe kirajya mu bindi twibitseho."

Yakomeje avuga ko itike bazareberaho uyu mukino bagomba kuyibika neza kuko mu mikino iri imbere APR FC izakira bazayinjiriraho.

Ati "Itike yo ku wa Gatanu muzayibike neza kuko mu mikino yindi twakira izabahesha kureba undi mukino. APR FC intsinzi iteka."

Bivugwa ko iyi kipe izatanga amahirwe ku mukino umwe wa shampiyona cyangwa wa CAF Champions League iyi tike yo ku mukino wa Gor Mahia bakaba bayireberaho.

APR FC ikaba yaraguze abakinnyi yitegura umwaka w’imikino wa 2026-27 aho bazanye umunyezamu ukomoka muri Mozambique Ernani Siluane, Amani Michel ukomoka muri Ivory Coast, Mamadou Traoré wo muri Mali na Madou Zon wo muri Burkina Faso.

Gen Mubarakh Muganga yasabye abakunzi b'iyi kipe kuzaza kubashyigikira
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top