Siporo

Gen Mubarakh Muganga yasabye APR FC ibikomeye

Gen Mubarakh Muganga yasabye APR FC ibikomeye

Ku mugoroba wo ku wa Kane Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro wungirije wa APR FC Gen MK Mubarakh Muganga kumwe n’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara Maj Gen Alex Kagame basuye APR FC iri mu myiteguro ya nyuma yo gucakirana n’ikipe ya Zamalek FC.

Mu butumwa yageneye abagize iyi kipe yongeye kubasaba kugenza nkuko bagenje mu mukino wa CAF Champions League uheruka.

Yagize ati "Twese tubafitiye icyizere nk’icyo twari tubafitiye mbere yo gusezerera iriya kipe mwahuye nayo (Les Aigles du Congo) no kuri uyu mukino twiteguye ko muzitwara neza, hano hanze buri wese yiteguye kubashyigikira namwe tubitezeho kubigenza nkuko byagenze ubushize."

"Mufite byinshi mwakosoye mu mikino yagiye itambuka Kandi byatanze umusaruro, ibyo tubitezeho ejo ni ugushimisha Abanyarwanda aho bari hose kandi nabo biteguye kubatera ingabo mu bitugu, ibindi byacu bitureba nk’Ubuyobozi nyuma y’Umukino muzi aho duhigurira no kuri iyi nshuro niko bizagenda."

Nyuma y’Ubutumwa yahaye abagize APR FC yakiriye Maj Gen Alex Kagame wayoboye APR FC ubwo yasezereraga Zamarek mu mwaka wa 2004 ngo ababwire ibanga ryatumye bitwara neza.

Maj Gen Alex Kagame yababwiye ko nta kindi gitanga intsinzi atari ugushyira hamwe bakumva ibyo umutoza ababwira ndetse no guhuza ibitekerezo.

Yagize ati "Ntimugire ngo hari ikindi gitanga intsinzi ni ugushyira hamwe nk’ikipe ukaba Uzi uti aho mugenzi wange ananiwe ndamufasha kandi bitanga umusaruro ugaragara, hagati yanyu muganire muhane ibitekerezo ahasigaye musenyere umugozi umwe kandi twese tubari inyuma."

APR FC irakira Ikipe ya Zamalek FC kuri uyu wa Gatanu ku isaha Saa kumi nebyili zuzuye (18:00’) kuri Sitade Amahoro i Remera.

Gen Mubarakh Muganga yasabye APR FC kwitwara neza
Maj Gen Alex Kagame ni umwe mu basuye APR FC ayiha ubutumwa
Afande Mubarakh Muganga yageneye ubutumwa APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top