Umuraperi Oda Paccy yatsembye abajijwe ku bibazo birimo icyo kwisiga amavuta ahindura uruhu, yemeje ko imibereho ari yo ituma asa uko agaragara muri iki gihe, bitandukanye na mbere akinjira mu muziki.
Mu kiganiro na KT, Oda Paccy yateye utwatsi ibyo kwitukuza mu buryo bukoresheje amavuta bamwe bita ’Mukorogo’, yemeza ko uko imibereho ye yagiye ihinduka byamuyoboye ku mavuta yatumye uruhu rwe rweruruka kurushaho.
Yagize ati "Abantu bagereranya amafoto yanjye ya cyera, uko nari mbayeho nkikennye bakiyibagiza ko muri kiriya gihe nabaga ntabona ubushobozi bwo kugura amavuta ahenze cyangwa ngo ngende mu modoka yanjye irimo Air Conditioner. Uruhu rwanjye rwahindutse inzobe kubera ko ubuzima bwanjye na bwo bwahindutse burundu."
Mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga hagenda hagaragara inkubiri zo gushinja bamwe mu bahanzi n’ibyamamare byo mu Rwanda gukoresha amavuta ahindura uruhu bigateza impaka.
Bamwe mu bantu bazwi byagiye bivugwaho ni Miss Mutesi Jolly na we uherutse kuvuga ko atitukuje ahubwo biterwa na ’camera’; Knowless Butera na we afite amafoto ye yagiye agereranywa n’ayakera bigateza impaka; umuraperi Jay Polly ni uko; The Ben; ni benshi!
Nubwo benshi muri bo batera utwatsi ibyo kwisiga ayo mavuta ubu yahagaritswe gucuruzwa mu buryo bwemewe mu Rwanda, rubanda benshi ntibemera ibisonuro batanga.
Umwe mu bafana bari bakurikiye ikiganiro cya Oda Paccy yabivuzeho ati "Twese dushaka kugaragara neza ndetse bikarushaho kugorana ku byamamare kuko baba bashaka ko amasura yabo amenywa na bose bigatuma rero bishora mu kugura amavuta ahindura uruhu rwabo ngo babe inzobe."
Oda Paccy wahinyuje abavuga ko yitukuje, muri iyi minsi yanongereye ibiro mu buryo burushijeho. Aherutse kubwira Ikinyamakuru Isimbi.rw ko byose biterwa n’indi mirimo ahugiyemo bituma atabasha kubona umwanya uhagije wo kwita ku buzima neza gusa ngo igihe kiragera na byo akabigarukaho.
Muri iyi minsi yagarutsweho mu itangazamakuru bitewe no gusezera mu bihembo bya Salax Awards yari yashyizwemo ndetse n’amakuru mashya y’inzu itunganya umuziki yashinze yitwa Empire Records iri iwabo mu Gatsata. Yemeza ko ari inzu yashoyemo amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 10.
ISIMBI TV iherutse gusura Paccy mu rugo aho yashinze studio ye bwite

Ibitekerezo
Tarzan
Ku wa 15-02-2019Ahongaho.Nisawa Kuko.Nihobagaragara Neza Njye.Ndabakunda Cyaneeeeee
Regevu
Ku wa 14-02-2019Pacy cherie chouchou, bajye bakuvaho mamie....niba waritukuje waramaze bo bazikaraze. Jya urekana nabatagira icyo bakora birirwa bavuga amateshwa gusa uwaguhaga ratio azareke kuyohereza cg uwakugurirga mukorogos areke kuyishyura. ninde utaziko se umuntu iyo afite ubuzima burimo bugenda neza akaraba agacya...ukagura agasabune keza ukava ku gukaraba mukwano ya blue, ukagura utuvuta twiza, ukagura utwenda dukeye, ukarya neza. jya urekana nabayuda mamie...wowe kora ujye imbere sweetheart
jpaul
Ku wa 13-02-2019ntukajye mutubeshya. kuba igikara ntibivugako uba ukennye. gusa waritukuje Mandi wari ufite igikara CYIZA.