Siporo

Haringingo yicariye ishyiga rishyushye, impaka ni nyinshi muri Rayon Sports

Haringingo yicariye ishyiga rishyushye, impaka ni nyinshi muri Rayon Sports

Nyuma y’imikino itandatu nta ntsinzi, umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian Mbaya yicariye ishyiga rishyushye aho ashobora no gutakaza akazi ke.

Byashyizweho akadomo n’umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup batsinzwemo na Black Bulls ibitego bibiri ku busa mu mukino wabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize kuri Stade Amahoro.

Haringingo Francis yatangiye neza umwaka w’imikino wa 2026-27 atwara CECAFA Kagame Cup yaberaga mu Rwanda, maze Pep Guadiola w’i Nyarugenge aba ndakorwaho, wamuvuga bati "uramurwanya".

Ukwa buki ntikwatinze kurangira, bitangira Police FC ni yo yamuganuye muri Super Cup imusezerera, Haringingo Francis wari ufite iturufu rirya hose rya CECAFAKagameCup, bati arimo kwitegura umukino w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup aho yagombaya guhura na Panthère Sportive du Ndé yo muri Cameroun.

Umunsi warageze, umukino wabereye muri Cameroun banganya 1-1, ntacyo byari bitwaye umusaruro nk’uyu hanze. Umukino wo kwishyura byarangiye ari ubusa ku busa, Rayon Sports ikomeza ku gitego cyo hanze.

Aha ni ho abantu batangiye gushidikanya kuri Pep Guadiola, gusa kuko yari yakomeje nta ruvugiro bari bafite.

Yagarutse muri Shampiyona, ahera kuri Sunrise banganya 1-1, icyo gihe bamubajie kunganya kwe yagize ati "APR FC yatwaye Shampiyona inganyije imikino ingahe?" Kuri we nta kibazo cyari kirimo.

Byabaye bibi kurushaho atsindwa na Gorilla FC 1-0, bati buriya arimo kwitegura Black Bulls muri CAF Confederation Cup.

Uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 17 Ukwakira 2026, warangiye iyi kipe yo muri Mozambique itsinze Rayon Sports ibitego bibiri ku busa.

Impaka zabaye nyinshi, Haringingo Francis arasabirwa guhagarikwa

Nyuma y’uyu mukino, amakuru ISIMBI yamenye ni uko habaye inama yahuje ubuyobozi bwa Rayon Sports biga kuri iki kibazo.

Bamwe bifuza ko Haringingo Francis yahagarikwa ntazatoze umukino wo kwishyura uzabera muri Mozambique tariki ya 24 Ukwakira 2026 kuko n’ubundi batazawutsinda.

Basa n’abamaze kwemera icyaha ko ibyo gusezerera Black Bulls bakajya mu matsinda bidashoboka.

Bamwe bemeza ko akwiye gusigara i Kigali ikipe ikazayoborwa na ’Directeur Technique’ Dylan bivugwa ko atajya imbizi na Haringingo Francis.

Gusa hari ikindi gice bivugwa ko kirimo na Murenzi Abdallah kitabyumva, bo bavuga ko yayitoza ubundi ibye bikazasobanuka nyuma y’uwo mukino.

Haringingo Francis akaba akazi ke kari mu mazi abira aho isaha n’isaha ashobora gusezererwa muri izi nshingano.

Bivugwa ko kandi umubano we n’abakinnyi utameze neza aho hari bamwe ashinjwa gutonesha abandi akabashyira ku ruhande.

Haringingo Francis yicariye ishyiga rishyushye muri Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top