Imyidagaduro

Harmonize yahishuye uko yigeze kwirukanwa mu nzu kubera ubukene

Harmonize yahishuye uko yigeze kwirukanwa mu nzu kubera ubukene

Umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Harmonize, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragaza urugendo rwe rw’imari rwaranzwe n’inzitizi, ariko rukarangira ageze ku rwego rwo gutunga miliyari.

Mu butumwa burebure yashyize hanze, uyu muhanzi uzwi cyane mu njyana ya Bongo Flava yavuze ko yigeze kugerwaho n’ibibazo by’imyenda myinshi byatumye anava mu nzu yabagamo nyuma yo kutumvikana na nyirayo ku bijyanye n’ubukode.

Yagize ati “Nk’uko mwabyumvise, nari mfite imyenda… byabaye ngombwa ko mpakira ibintu byanjye nkimuka.”

Uyu muhanzi ntiyagarukiye ku kwimuka gusa, ahubwo yanagarutse ku mateka y’imyenda yari afite, avuga ko mu myaka itatu ishize yishyuye amadeni menshi arimo miliyoni 600 z’amashilingi yari abereyemo sosiyete itunganya umuziki, miliyoni 200 muri CRDB Bank, miliyoni 100 ku mushoramari Dr Sebastian Ndege ndetse na miliyoni 180 yahaye uwahoze ari umukunzi we, Sarah Michelotti.

Gusa nubwo yanyuze muri ibyo bibazo, Harmonize yagaragaje ko ubu ahagaze neza mu bijyanye n’imari.

Yavuze ko afite imodoka zihenze zifite agaciro ka miliyari zirenga ebyiri z’amashilingi, ndetse n’imitungo itimukanwa ifite agaciro karenga miliyari enye.

Yanagaragaje ko urutonde rw’indirimbo ze rushobora kumwinjiriza agera kuri miliyoni eshanu z’amadolari ku mbuga mpuzamahanga zicuruza umuziki.

Yagize ati “Ubu nta mwenda mfite cyangwa ibyo ngomba kwishyura.”

Uyu wakoranye indirimbo zirimo ‘Zanzbar’ na ‘Totally Crazy’ na Bruce Melodie yavuze ko yakuyemo isomo ryuko ko mbere yo kongera gufata inguzanyo nshya, agomba kubanza kongera ubumenyi mu micungire y’imari.

Harmonize yavuze ko hari igihe yigeze kwirukanwa mu nzu kubera kubura amafaranga yo kwishyura
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Sofiya
    Ku wa 23-04-2026

    Nibyiza kwiheba umunu akiriho sibyiza gs amadeni yo aragatsindwa

  • Sofiya
    Ku wa 23-04-2026

    Nibyiza kwiheba umunu akiriho sibyiza gs amadeni yo aragatsindwa

IZASOMWE CYANE

To Top