Irushanwa ryo gushakisha Nyampinga w’u Rwanda umwaka wa 2019 ryatangijwe, hashyirwaho ibisabwa ku bifuza guhatanira ikamba ry’umukobwa uhiga abandi.
Ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda riheruka ryegukanwe na Iradukunda Liliane uri mu Bushinwa guhatanira irya Miss World muri iki gihe. Icyo gihe yagenewe igihembo cya 800,000 Frw buri kwezi mu gihe cy’umwaka wose, ahabwa imodoka ya Suzuki Baleno no gufashwa gushyira mu bikorwa imishinga ye.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa rya Miss Rwanda, Ishimwe Dieudonné, hagaragajwe ko rizibanda ku bwiza, ubuhanga n’umuco nk’uko bisanzwe kuva mu 2009.
Rigira riti “Ikidushishikaje cyane ni ukumenyekanisha guha imbaraga umukobwa, kwerekana umuco w’u Rwanda no gutanga urubuga rufasha gutanga umusanzu mu iterambere ry’imibereho n’umuco by’Igihugu.”
“Mu myaka ya vuba ishize, Miss Rwanda yanabereye ikibuga abakobwa bahatana mu kwigirira icyizere, kwiha agaciro no kunguka amasono y’ubuzima. Twishimiye kwakira itsinda rishya ry’abakobwa bafite umuhate.”
Umukobwa ushaka guhatana agomba:
- Kuba afite icyangombwa cy’uko ari Umunyarwanda (Indangamuntu cyangwa Passport)
- Kuba ari hagati y’imyaka 18 kugeza kuri 24 y’amavuko
- Kuba akoresha Ikinyarwanda neza ndetse n’urundi rurimi hagati y’Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili
- Kuba afite uburebure butari munsi ya metero imwe n’ibice mirongo irindwi (1.70)
- Kuba afite Body Mass Index (BMI) ya 18.5 - 24.9
- Kuba atarigeze abyara
- Kuba yiteguye kumara umwaka umwe mu Rwanda mu gihe yaba atowe
- Kuba yiteguye kudashyingirwa mu gihe agifite ikamba
- Kuba yiteguye guhagararira u Rwanda igihe cyose n’aho akenewe hose
- Kuba yiteguye gukurikiza amategeko n’amabwiriza agenga irushanwa rya Miss Rwanda yose
Kwiyandikisha muri iri rushanwa ry’umwaka utaha biratangira kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2018 ku rubuga rwa Miss Rwanda (http://www.missrwanda.rw/registration)

Ibitekerezo