Umuco

Icyo Bamporiki asaba Paccy wambuwe ubutore azira ifoto y’ikibuno (Video)

Icyo Bamporiki asaba Paccy wambuwe ubutore azira ifoto y’ikibuno (Video)

Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yashimangiye ko Oda Paccy nyuma yo kwamburwa izina ry’ubutore, ubu ari we ku giti cye ufite amahitamo ku wo azaba we mu gihe kiri imbere.

* Jay Polly wakuye amenyo umugore we atandukanye na Oda Paccy
* Icyo yavuze ku wateguye igitaramo cy’ubusambanyi
* U Rwanda ntiruragera ku murengwe wo kujya mu bikoza isoni

Yasobanuye ko muri iki gihe Oda Paccy atakiri intore nta byinshi byo kumuvugaho mu ntore gusa yemeza ko mu gihe yahinduka akikosora, yakongera agatozwa kuko amarembo yo gusubira mu itorero afunguye.

Ibi yabivuzeho mu kiganiro yagiranye na ISIMBI nyuma y’igitaramo cy’Inganzo Ngaro cyakumbuje benshi ibyiza bya gakondo. Yavuze ku ngingo zitandukanye zijyanye n’umuco, ibibazo biwugarije muri iyi minsi n’uburyo hari abakomeje guha umwanya ibiwutobera kurusha guha imbaraga zabo ibiwubaka.

Kuri Oda Paccy, yagize ati "Ntari mu ntore zacu, ariko umuntu yamwifuriza ko yareba neza ibyo arimo icyo bimumariye n’icyo amariye abamukurikira hanyuma na we agafata icyemezo cyo kugaruka mu ntore kuko kuba hanze y’itorero waratojwe, kuba hanze y’intore wari yo, gutakaza izina ntabwo ari byiza ariko kandi ni amahitamo ye."

Yakomeje avuga ko nubwo bimeze gutyo kuri Oda Paccy, "hari abandi benshi bari gukora neza dukwiye gushyigikira no gufasha kugira ngo hatazagira ikibasubiza inyuma."

Yongeyeho ati "Iyo umuntu yanyereye ni we umenya uko azagenda ubutaha, ikiba cyamuteye kunyererera ni we uba ukizi, ntabwo namutekerereza ariko we azi ukuri n’icyo agomba gukora, ntabwo ari umwana, kandi natagikora ni we bireba kurusha abandi."

Oda Paccy yambuwe izina ry’ubutore ubwo yari amaze amasaha make atangiye kwamamaza indirimbo ye, ariko benshi bakaza kumushinja ko ivuga ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina.

Iyo foto yamamaza indirimbo ye yise Ibyatsi. Uko ikoze, yabanje kwandika ‘IBYA’ mu nyuguti zitsindagiye ubundi ‘TSI’ ayishyira munsi, mu nyuguti zisa umweru, ku buryo byasize benshi mu kantu.

Uretse uburyo amagambo yanditse, hariho n’ifoto y’umukobwa imugaragaza ikibuno.

REBA VIDEO Y’ICYO BAMPORIKI YAVUZE KURI ODA PACCY WAMBUWE UBUTORE

Bamporiki yavuze ko ibirangaza Abanyarwanda n’abashaka gutobera umuco w’igihugu bizahoraho, ariko ari inshingano kubaka ubumwe bwabo, gukomeza ibyiza byagezweho, hakarwanywa icyashaka kubavangira kugira ngo u Rwanda hatazagira ikirusuzugura cyangwa ikirusubiza inyuma.

Bamporiki ku ’gitaramo cy’urukozasoni’ na Jay Polly ufunzwe

Perezida w’Itorero ry’Igihugu yanavuze ku nkuru imaze iminsi icicikana y’umukobwa witwa Ishimwe Christine [wamaze gutabwa muri yombi] wavuzweho gutegura igitaramo ’cyagombaga kuberamo ibikorwa by’ubusambanyi,’ mu magambo make avuga ko ko u Rwanda rutaragera "ku murengwe wo kujya mu bikoza isoni."

Ati "Njye ntabwo mbyemera, ntabwo nemera ko hari ibitaramo by’urukozasoni kuko ntibiraba, nta makuru yabyo mfite, ntabwo numva ko byashoboka [...] Turacyari igihugu cyiyubaka kandi giha agaciro umuco wacu, nasaba abantu kutajya baha umwanya ibihuha n’ibivugwa kuko imbuga nkoranyambaga nicyo zikora."

Ku kibazo cya Jay Polly, yavuze ko hakiri ikibazo gikomeye cyo gutandukanya ibyaha bigenzwa n’amategeko no kwangiza indangagaciro, ati "Ntabwo umuntu ufunze tumugemurira kumubwira ko intore ahubwo arangiza igihano cye hanyuma ibizakurikira abantu bakazabiganira n’icyo yatangiye yakirangije kuko nacyo ntabwo byoroshye."

Yavuze ko Abanyarwanda n’abakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko bagakwiye guha umwanya ibikwiye gushimwa biteza umuco imbere [Birimo kwitabira ibitaramo by’umuco biruhura bikanigisha], aho kurangarira cyane mu biwutobera bikomeza kugaragara mu buryo butandukanye.

Nubwo bimeze gutyo ariko asanga no mu buryo umuco ushyigikirwamo hakiri icyuho kuko abafite ibikorwa bishobora kuwuteza imbere uko bakomanze aho bakabonye ubufasha atari ko ubushobozi bukenewe buhita buboneka we n’abandi bireba biyemeje gukora ubuvugizi buzakuraho iyo mbogamizi.

Bamporiki ari mu bitabiriye igitaramo cy'Inganzo Ngari. Foto/Serge Muhizi-IGIHE
Bamporiki yabwiye Oda Paccy gusuzuma akamaro k'ibikorwa bye
Uyu mukobwa na we amaze iminsi avugwa cyane nyuma yo kwigamba gutegura igitaramo cy'ubusambanyi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top