Igihozo Darine, abaye umukobwa wa kabiri usezerewe mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda nyuma ya Higiro Joally watashye kuri iki Cyumweru tariki ya 2O Mutarama 2019.
Uyu munsi abakobwa bakoze ikizamini cyanditse, abitwaye neza 12 byabahaye amahirwe yo gukomeza mu mwiherero, batanu barokorwa no gutorwa cyane kuri SMS mu gihe undi yatowe na bagenzi be.
Uwitwa Igihozo Darine na Umurungi Sandrine ni bo basigaye ari babiri umwe agomba kubererekera undi. Abakobwa 17 bakoze amatora maze Igihozo wari ufite numero 19 birangira abuze amahirwe mu gihe Umurungi Sandrine yarokowe n’amajwi ya bagenzi be.
Uyu Igihozo Darine, ku munsi wa Kabiri wo gusezerera abakobwa ni na we wari ku mwanya wa nyuma mu matora yo kuri telefone aho yari afite amajwi 415 mu gihe Mwiseneza Josiane ari uwa mbere n’amajwi asaga ibihumbi 18.
Uko abakobwa barushije abandi gutorwa
1. Mwiseneza Josiane yagize amajwi 18,394
2. Bayera Nisha Keza yagize amajwi 10,471
3. Niyonsaba Josiane yagize amajwi 10,033
4. Mutoni Oliver yagize amajwi 9,919
5. Uwicyeza Pamela yagize amajwi 9,237

Ibitekerezo
Twahirwa jerome
Ku wa 26-01-2019People don’t like good thoughs, they like good looks
Ndatimana Theophile
Ku wa 22-01-2019Mwiriwe banyita Theophile nkaba mperereye ikarongi igitekerezo cyange nuko abantu bashinzwe gutora abanyampinga bagomba no kwita kumasura bakareba ubwiza
Chris
Ku wa 22-01-2019Bjr; ndashaka gusubiza uwitwa Ndayizeye Meta; ko uvuga ngo Mwiseneza ntibamuzize ko ari umuturage ahubwo bite ku mushinga we mwiza; aya marushanwa yaba ari ayo gutora umushinga mwiza cg ni ayo gutora umukobwa mwiza kdi ufite n ubwenge!!!!!! Ahubwo ndumva wahindura ukavuga uti nibite ku buranga bwe (n’ubwo njyr ntabwobona) then barebe n ubwenge (n’ubwo ngo yarokowe n amajwi ubundi ikizame cyari cyamutsinze). Murakoze
Nursa
Ku wa 21-01-2019Nukuri ibisibyo pe nibajye bahitamo abazagera final abaribo bajya mbuti camp nahubundi byazatuma ntanabantu bazajya bitabira iri rushantwa batinya ibibyose
Espe
Ku wa 21-01-2019Mwiseneza jya mbere rwose kandi ufite Topic nziza hari benshi batabitekerezaho ariko nziko ushoboye nibinyuzwa mumwanya mwiza abana bazagira inyungunyinshi kubwumuhate wawe .
Oye Mwiseneza umwana afire ubuzima bwiza .
Ndayizeye Meta
Ku wa 21-01-2019Ndasabako ana Judges bakoresha umutima nama batitaye kukimenyane bagakora ibyo bakagombye gukorera abana babanyarwanda bakareka Ibintu by’amarangamutima batagira uwobahohotera ngonuko arumukene kandi ngw’aturuka ahadakwiye kuko barashobora gukora erreur bakazicuza iteka ryose.Mwiseneza Josiane ntibamuzize KO atarumunyamujyi lundi affaire abakomeye muriyo bord numva Isa nkiyabaye akazu ahubwo nibumve ibitekerezo byiwe kandi barebe naTopic yiwe kungaruka nziza k’umwana wo mucyaro. Murakoze