Siporo

Ikipe twakinnye ntabwo ikomeye - Yunusu wa APR FC wavuze ibyo bagomba gukosora

Ikipe twakinnye ntabwo ikomeye - Yunusu wa APR FC wavuze ibyo bagomba gukosora

Myugariro wa APR FC, Nshimiyimana Yunusu yavuze ko ikipe ya Les Aigles du Congo nubwo yaraye ibatsinze idakomeye bafite icyizere cyo kuzayisezerera.

Ni umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League wabaye ejo hashize ubera i Lubumbashi maze APR FC itsindwa 1-0.

Nyuma y’uyu mukino, Yunusu yabwiye RBA ko bakoze ibishoboka byose ariko umusifuzi akaba atababaniye.

Ati "Ku ruhande rwacu twavuga ko ari umukino wagenze neza ariko atari neza cyane, ikigaragara twagerageje gukora ibishoboka byose, turitanga ariko namwe mwabibonaga ku kibuga umusifuzi ntabwo yigeze atubanira hari amakosa amwe namwe yagiye yirengagiza bikaduca intege natwe."

Yavuze ko icyo bagiye gukora ari ukureba ukuntu i Kigali bazatsinda ibitego biri hejuru ya bibiri.

Ati "Ubu tugiye kureba ukuntu i Kigali twazabatsinda ibitego biri hejuru ya bibiri."

Yakomeje kandi avuga ko gusezerera Les Aigles du Congo bishoboka kuko yabonye ari ikipe idakomeye.

Ati "Kuyisezerera birashoboka cyane, iyi kipe twahuye ntabwo ikomeye."

Agaruko ku cyo bagomba gukosora, yavuze ko ari ukubyaza umusaruro amahirwe babonye nta kindi.

Ati "Ikintu twebwe dukwiye gukosora ni kimwe, ni amahirwe tubona ni ukuyatsinda, nta kindi dukwiye gukosora kuko twabonye amahirwe menshi ni uko
tutabashije kuyatsinda."

Yasabye abakunzi ba APR FC kutumva ko byarangiye ahubwo bazaze ari benshi kubashyigikira kuko bizeye ko bazatsinda uyu mukino.

Umukino wo kwishyura ukaba uteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2026 aho APR FC isabwa gutsinda kugira ngo ikomeze mu kindi cyiciro.

Yunusu yavuze ko ikipe yoroshye bafite icyizere cyo kuyisezerera
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top