Siporo

Impinduka zishobora kuba ku gikombe cya Shampiyona

Impinduka zishobora kuba ku gikombe cya Shampiyona

Mu gihe byari byitezwe ko hashobora kuzatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona mu gihe ikipe yo muri Sudani yatwara iki gikombe, amakuru avuga ko hazatangwa kimwe.

Umwaka w’imikino muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wa 2025-26 wajemo impinduka aho witabiriwe n’amakipe abiri akomoka muri Sudani, Al Hilal SC na Al Merrikh SC yiyongera ku makipe 16 asanzwe akina icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Mbere y’uko Shampiyona itangira byari byitezwe ko mu gihe imwe mu makipe yo muri Sudani ari yo yasoza iyoboye urutonde yahabwa igikombe (nk’ikimenyetso) maze igikombe cya nyacyo kigahabwa ikipe yo mu Rwanda yaje hafi ku rutonde rwa shampiyona.

Gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko iminsi yagiye ishira, Rwanda Premier League yagiye isanga bidakwiye ko hatangwa ibikombe bibiri.

Amakuru avuga ko ubu ikipe izaba iya mbere yaba iyo mu Rwanda cyangwa muri Sudani ari yo izahabwa igikombe.

Mu gihe ikipe yo muri Sudani yatwara igikombe, ikipe yo mu Rwanda yaje hafi ni yo izasohokera u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League (nk’ikipe yatwaye igikombe), gusa sheki iherekeza igikombe ikazahabwa ikipe yo mu Rwanda yaje hafi.

Mu minsi ishize ubwo ISIMBI yageragezaga kuba CEO wa Rwanda Premier League kuri iki kibazo, yavuze ko abantu bakwihanga kuko bakirimo kureba igikwiye akaba ari cyo bazakora.

Kugeza ubu Al Hilal SC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 58 mu gihe APR FC.

APR FC na Al Hilal ni zo zihabwa amahirwe ku gikombe cya Shampiyona
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top