Imyidagaduro

Alyn Sano na Yvan Buravan basohoye indirimbo bise ‘We the Best’

Alyn Sano na Yvan Buravan basohoye indirimbo bise ‘We the Best’

We the Best, indirimbo nshya yuje imitoma, ivuga ku rukundo rw’abantu bakundana by’ukuri, ikaba ari iya Alyn Sano yafatanyije na Yvan Buravan.

Iminota 3 n’amasegonda 43, aba bahanzi bayimara baririmba amagambo meza y’urukundo ariko aganisha ku bantu bakundana, baryohewe n’urukundo.

Iyi ndirimbo ikaba yasohotse mu buryo bw’amajwi n’amashusho, bivugwa ko yakozwe mu gihe kingana n’ukwezi kose.

Alyn Sano avuga ko ari indrimbo yakozwe mu rwego rwo gutanga ubutumwa cyangwa kugaragaza uburyohe nyakuri bw’abantu bakundana.

Yvan Buravan wigaruriye imitima ya benshi mu njyana ya RnB akora, yavuzwe mu rukundo n’uyu muhanzikazi Alyn Sano bakoranye indirimbo, ariko impande zombi zikaba zarabihakanye.

Yvan Buravan na Alyn Sano bakoranye indirimbo We the Best

Reba hano indirimbo We the Best Alyn Sano yakoranye na Yvan Buravan

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top