Imyidagaduro

Bahavu Jeannette yaruciye ararumira abajijwe igitsina cy’umwana atwite, umunsi umuteye ubwoba (VIDEO)

Bahavu Jeannette yaruciye ararumira abajijwe igitsina cy’umwana atwite, umunsi umuteye ubwoba (VIDEO)

Bahavu Jeannette umukinnyi wa filime nyarwanda ukomeye washakanye na Ndayikengurukiye Fleury baritegura kwibaruka imfura yabo, avuga ko atewe ubwoba n’umunsi w’ibise kuko bamubwiye ko biryana cyane ndetse ko nta kintu bigereranywa.

Bahavu wakinnye muri filime zitandukanye nka City Maid yakinnyemo yitwa Diane, ubu afite filime ye bwite yitwa Impanga akinamo yitwa Kami.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo we na Fleury bakoze ubukwe, mu minsi mike ishize nibwo bahishuye ko batwite bitegura kwakira imfura yabo.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Bahavu yirinze gutangaza niba umwana atwite ari umuhungu cyangwa umukobwa ariko ngo minsi ya vuba abantu bazabimenya, gusa kwibona atwite ni ibintu byamushimishije cyane.

Ati “Biba ari ibintu bishimishije cyane, kwibona utwite ufite amatsiko y’umwana uzaza, aba ari ibintu byiza.”

Agaruka ku munsi umuteye ubwoba mu bihe bye byo gutwita, yavuze ko ari umunsi w’ibise kuko yabwiwe ko biryana kurusha ibindi bintu bibaho.

Ati “Kuzajya ku bise, uwo munsi untera ubwoba, mba numva ari ibintu biteye ubwoba, biteye ubwoba, ngo nta kintu ushobora kumva kiryana nkacyo, ngo umusonga uroroha, ngo biraryana cyane.”

Umugabo we Ndayikengurukiye Fleury ngo ajya amuhumuriza akamubwira ko ari ubwoba akamuha n’ingero z’ababyeyi babyaye abana benshi aho amubwira ko iyo biba biryana batari kwemera kubabyara.

Bahavu Jeannette akaba yavuze ko nyuma yo kubyara ari bwo azajya i Burundi aho umugabo we avuka bagiye gusura kwa sebukwe na nyirabukwe.

Uyu mugore ukuzwe cyane muri Sinema Nyarwanda akaba yanasinye amasezerano yo kwamamaza imyambaro idodwa n’iduka ry’imideli rya Sina House.

Bahavu Jeannette yavuze ko atewe ubwoba n'umunsi w'ibise
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top