Imyidagaduro

Kecapu wo muri Bamenya mu rukundo n’umusore bamaranye imyaka irenga10 (AMAFOTO)

Kecapu wo muri Bamenya mu rukundo n’umusore bamaranye imyaka irenga10 (AMAFOTO)

Mukayizere Jalia Nelly wamamaye nka Kecapu muri filime y’uruhererekanye ya Bamenya, ari mu rukundo n’umusore babyirukanye bakaba bamaze imyaka irenga 10 bakundana.

Uyu mukobwa iyo urebye kuri Instagram ye, amaze iminsi agenda ashyiraho amashusho agaragaza ko ari mu rukundo n’uyu musore witwa Jean Luc ndetse baryohewe cyane, aho amakuru avuga ko urukundo rwabo rwatangiye muri 2010.

Nka post ye iheruka, ni amashusho yashyizeho ari kumwe na Jean Luc , akaba yumvikanamo indirimbo y’urukundo yitwa ‘True Love’ ya Sean Brizz.

Kecapu ni umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda bakunzwe aho yakinnye muri nyinshi zitandukanye, gusa yamenyekanye ndetse anakubwa muri Bamenya itambuka ku rubuga rwa YouTube ari n’aho akina yitwa Kecapu.

Kecapu ari mu rukundo n'umusore babyirukanye
Amaze iminsi gushisha amarangamutima ye kuri uyu musore byaramunaniye
Kecapu asanzwe ari umukinnyi wa filime nyarwanda
Amwe mu mashusho agaragara mu yo Kecapu yasangije abakunzi be
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top