Imyidagaduro

Diamond Platnumz yahishuye ubuzima bushaririye yanyuzemo, uko nyina yarwaye uburwayi bukomeye bikamucanga

Diamond Platnumz yahishuye ubuzima bushaririye yanyuzemo, uko nyina yarwaye uburwayi bukomeye bikamucanga

Umuhanzi ukomeye wo muri Tanzania, Diamond Platnumz yavuze ko hari igihe nyina yarwaye pararize (Paralyze) nta bushobozi bafite.

Ni mu kiganiro yahaye Wasafi aho yavuze ko yakuriye mu buzima bugoye, aho kubera ubushobozi buke bwa nyina yavuye mu ishuri.

Yavuze ko muri 2013 mbere y’uko umwana we Tiffah avuka, nyina yagize ikibazo cya stroke cyamuteye kuba paralyze.

Ati "ndi umutangabuhamya w’ibihe bigoye mama yanyuzemo, byatumye mva mu ishuri."

"Muri 2013 mbere y’uko Tiffah avuka, mama yarwaye stroke yamuteye kuba pararize (paralyze)."

Diamond Platnumz yakuriye muri Tandale, aho babaga kwa nyirakuru.

Diamond Platnumz yasangiraga na nyirakuru icyumba, ni mu gihe nyina byamusabye kujya gukodesha kuko batari gukwirwa mu nzu imwe bose.

Uyu muhanzi usigaye uzwi nka Chibu Dangote, yatangiye kugaragaza urukundo rw’umuziki ubwo yari mu wa 5 w’amashuri abanza. Nyina yabimufashijemo akajya amugurira Album z’abahanzi, amujyana mu bitaramo bitandukanye kuko yizeraga ko umwana we yazaba umuhanzi ukomeye.

Diamond Platnumz kugira ngo akore indirimbo ya mbere, yibye impeta ya nyina arayigurisha.

Yakoze akazi gatandukanye kugira ngo abone amafaranga yo kujya muri studio, yacuruje chagua, akora kuri station ya essence yanabaye umufotozi.

Yakomeje kwihiringa kugeza ku ndirimbo yise ’Kamwambie’, yatumye amenyekana, ni indirimbo yemeje ko yari yahimbiye umukunzi we wa mbere witwa Sarah.

Diamond Platnumz yavuze ubuzima bugoye we na nyina bakuriyemo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top