Abakobwa bahataniye ikamba rya Nyampinga w’Isi biyerekanye mu Mujyi wa Sanya aho iri rushanwa rizamara ukwezi ribera.
Irushanwa rya Miss World rimaze iminsi itanu ritangiye, abakobwa basaga 120 bahatanye uyu mwaka bageze mu Bushinwa guhera tariki ya 8 Ugushyingo 2018 ndetse bahita batangira imyitozo.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Ugushyingo 2018, abakobwa bose biyerekanye mu Mujyi wa Sanya mu nkengero za Mangrove Tree Resort bacumbitsemo. Buri mukobwa yiyeretse abatuye muri aka gace mu mwambaro w’iwabo.
Ubuyobozi bwa Miss World bwasohoye itangazo rivuga ko iyi myiyereko abakobwa bakoze ari “ibirori byo kwakwirwa mu irushanwa. Abaturage bari benshi kuri Mangrove Tree Resort baha ikaze abakobwa bahataniye Miss World 2018.”
Ubu, abakobwa bagabanyijwe mu matsinda agera kuri 18 mu cyiciro gikomeye cya ‘Head to Head Challenge’. Aha, irushanwa riba risuzuma ubuhanga bwa buri wese.
Buri tsinda rizavamo aba mbere hanyuma na bo bahangane mu matsinda mu gutoranya abahanga cyane kurusha abandi.
Nyampinga w’u Rwanda, Iradukunda Liliane, yashyizwe mu cyiciro cya cyenda, ari kumwe n’abakobwa bo mu bihugu bya Indonesie, u Bwongereza, Albania, Malysia, Kazakhstan na Malaysia.

Ibitekerezo