Imideli

Iradukunda yambaye ikanzu ya Tanga, yibuze mu bazi kurimba muri Miss World

Iradukunda yambaye ikanzu ya Tanga, yibuze mu bazi kurimba muri Miss World

Iradukunda Liliane yiyerekanye mu ikanzu yadozwe na Tanga birangira yibuze mu myanya ya mbere mu cyiciro cy’abazi kurimba no kwiyerekana mu irushanwa rya Nyampinga w’Isi.

Ibirori byo gutoranya Miss World Top Model, byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Ugushingo 2018, saa kumi n’ebyiri n’igice [ku isaha ya Sanya ], byari saa saba z’amanywa i Kigali.

Miss Iradukunda waserukiye u Rwanda yiyerekanye mu ikanzu y’umweru ujya gusa na kaki. Abari bayoboye ibirori bavuze ko yadodewe muri Tanga Designs, imwe mu nzu z’imideli zikomeye i Kigali.

Iyi nzu yashinzwe na Niyitanga Olivier[uzwi nka Tanga], umwe mu bakiri bato bafite imideli ikunzwe mu buryo bukomeye mu Rwanda.

Ibirori byasusurukijwe n’umuririmbyi wo mu Butaliyani Fernando Allende.

Ibihugu 32 byaje imbere ni Barbados, China, Australia, Brazil, Belarus, Chile, France, Croatia, France, Germany, Greece, Guadeloupe, Italy, Korea, Japan, Malaysia, Mexico, Nepal, New Zealand, Nigeria, Panama, Philippines, Russia, Poland, Spain, South Africa Thailand, Sri Lanka, Vietnam, Turkey, Belgium na Senegal.

Akanama nkemurampaka kamaze guteranya amanota, kanzuye ko Nyampinga waserukiye u Bufaransa ari we wahize abandi mu kuberwa, no kugira intambuko nziza.

Yakurikiwe na Afurika y’Epfo(5), Korea(4), Senegal(3), China(2).

UKO MISS IRADUKUNDA LILIANE YIYEREKANYE

Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya Afurika y’Epfo n’u Bushinwa baje mu myanya itanu ya mbere mu gice cya Miss World Top Model.

Abakobwa 32 ba mbere bahise biyerekana mu yandi makanzu yadozwe n'Umushinwa Li Qiqi
Abakobwa batanu batsindiye imyanya ya mbere
Umuririmbyi wo mu Butaliyani Fernando Allende yaririmbye ubwo akanama nkemurampaka kateranyaga amanota
Batannu ba mbere mu cyiciro cya Miss World Top Model byabahaye amahirwe yo kugera kuri final ya Miss World
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 20-05-2023

    Hgygyytugu

IZASOMWE CYANE

To Top