Umuco

Iradukunda yatangiye guhatanira imyanya ya mbere muri Miss World

Iradukunda yatangiye guhatanira imyanya ya mbere muri Miss World

Nyampinga w’u Rwanda, Iradukunda Liliane na bagenzi be bahataniye ikamba rya Miss World riri kubera mu Bushinwa, batangiye gushaka amajwi y’ibanze azahesha umukobwa kuza mu myanya ya mbere.

Irushanwa rya Miss World rimaze icyumweru riba kuko ryatangiye ku wa 8 Ugushyingo ni rimwe y’ubwiza akomeye ku Isi, uyu mwaka ryahuje abakobwa bo mu bihugu bisaga 120 birimo n’u Rwanda.

Miss Iradukunda Liliane waserukiye u Rwanda yatangiye indi nzira ishobora kumufasha kugera mu myanya ya mbere muri Miss World, binyuze mu itora rikorerwa kuri Internet. Yasabye Abanyarwanda kumushyigikira abinyujije kuri Twitter n’izindi mbuga nkoranyambaga akoresha.

Yagize ati "Nifuje gufata uyu mwanya ngo nsabe nciye bugufi buri umwe kuntora akoresheje ’application’ yitwa mobstar, hanyuma ukinjiramo ukoresheje imyirondoro ugatangira gukanda Like ku mafoto yanjye no gutora. Ushobora no gusura paji ya Facebook ya Miss World no kuri Instagram ugatora ukunda [ukanda Like] ku mafoto yanjye. Murakoze."

Mu kiganiro aherutse kugirana na ISIMBI, Miss Iradukunda Liliane yavuze ko mu minsi amaze mu Bushinwa amaze kumenyera ikirere ndetse ko akomeje kwitwara neza yitegura kugira ngo azaheshe ishema igihugu.

Ati “Nabonye twese dushoboye […] Nkomeje kwitegura neza.” Yavuze ko abakobwa bose uko ari 120 bahataniye iri Kamba, ntawe arabona umuteye ubwoba haba mu bumenyi n’ibindi byose birebwaho ku buryo agifite icyizere nk’icyo yavanye I Kigali.

>

Umukobwa umwe uzarusha abandi mu gutorwa cyane ku mbuga zitandukanye za Miss World kuri Internet azahita akatisha itike imugeza mu myanya 30 ya mbere muri iri rushanwa rizasozwa ku wa 8 Ukuboza, mu birori bikomeye bizabera mu nyubako ya Mangrove Tree Resort Iradukunda na bagenzi be bacumbikiwemo.

Nyampinga w’u Rwanda muri iri rushanwa rya Miss World yashyizwe mu itsinda rya cyenda, ari kumwe n’abakobwa bo mu bihugu bya Indonesie, u Bwongereza, Albania, Malysia, Kazakhstan na Malaysia.

Itora rya Miss World yitabiriwe na Iradukunda Liliane ryatangiye no ku rubuga rwayo
Miss Iradukunda Liliane yasabye Abanyarwanda gutangira kumushyigikira bamutora
Uyu mukobwa aherutse gutangariza ISIMBI ko nta gihunga atewe n'abo bahataniye ikamba
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top