Umuco

Iradukunda yavugiye muri Miss World ko ari gukabya inzozi

Iradukunda yavugiye muri Miss World ko ari gukabya inzozi

Mu isuzuma bumenyi rya Miss World, Iradukunda Liliane yavuze ko kuba yaraserukiye u Rwanda muri iri rushanwa ari inzozi zikomeye yakabije nka Nyampinga wiyumvamo ubwiza bufite intego.

Ku wa Gatatu tariki ya 21 Ugushyingo 2018, Iradukunda Liliane na bagenzi be batanu bahuriye mu cyiciro cya cyenda cya ‘Head to Head Challenge’, bahatanye mu izusuma rikomeye muri Miss World.

Icyiciro cya ‘Head to Head Challenge’ muri Miss World kibaye ku nshuro ya kabiri muri iri rushanwa cyahinduwe ukurikije uko umwaka ushize cyakozwe.

Umukobwa uzagitsindira, ni umuhanga mu kuvuga kandi akagira umushinga wahinduye sosiyete akomokamo. Aha, niho bazasuzumira niba koko umukobwa waserukiye igihugu ataje kurata ubwiza gusa ahubwo ko afite ubumenyi bw’umumaro ku batuye Isi.

Nyampinga w’u Rwanda yashyizwe mu itsinda rya cyenda, ari kumwe n’abakobwa bo mu bihugu bya Indonesie, u Bwongereza, Albania, Malysia, Kazakhstan na Malaysia.

Umukobwa yabanzaga akerekana video imusobanura, ikagaruka no kuri bimwe mu byo yakoze nka Nyampinga w’Igihugu ubundi akabazwa ikibazo kimwe.

Iradukunda, yerekanye video ikubiyemo ubwiza bw’Umujyi wa Kigali, ikavuga uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenosise yakorewe Abatutsi. Yanavuze ko yakuranye inzozi zo gufasha abatishoboye ari nacyo ashingiraho avuga ko ‘Kuba Nyampinga w’u Rwanda byabaye ikiraro kimubashisha gufasha’.

Yavuze ko yahisemo kwiga Ubukerarugendo [muri Lycée de Kicukiro APADE], kuko yiyumvamo “gukunda kuvumbura ibintu bishya no kwishimisha[adventure]”.

Iradukunda kandi ngo “kuba Nyampinga w’u Rwanda ku myaka 18, zari inzozi zo mu buto yakabije”.

Uwari uyoboye ibazwa, yahise amubaza ati “Kuki uvuga ko kuba Nyampinga w’u Rwanda ubifata nko kuba warakabije inzozi?”, undi ati “Nakuranye inzozi zo gufasha abatishoboye, maze kuba Nyampinga w’u Rwanda, nakoze ibikorwa bifasha umuryango mu buryo bwiza. Njye na bagenzi banjye, twubakiye abatishoboye, turwanya imirire mibi.”

Miss Iradukunda Liliane avuga ko ari inzozi zikomeye yakabije kuba Nyampinga

Yashimangiye ko guserukira igihugu cye muri Miss World abifata nk’inzozi z’ikirenga.

Miss World azatorwa ku wa 8 Ukuboza 2018. Abakobwa bacumbikiwe ahitwa Mangrove Tree World Resort, imwe mu nyubako zigezweho i Sanya ari naho ibirori bizabera.

Miss Iradukunda Liliane waserukiye u Rwanda muri Miss World 2018
Miss Iradukunda Liliane na bagenzi be bahuriye mu itsinda rya 'Head to Head Challenge'

UKO MISS IRADUKUNDA LILIANE YASUBIJE[Hera ku munota wa 8:43]:

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ukuri
    Ku wa 26-11-2018

    Whaouu congs to you Miss Rwanda.
    I like the way you answered your question. Even your presentation was good. I even liked the way you didn’t talk about educational background. Uzi ubwenge. Komerezaho, gusa uwabanje ndumva ari Indonesia yakoze inziza cyane.

  • uwihirwe leobeni
    Ku wa 25-11-2018

    Nyampinga wacu turamukunda cyane yitwaraneza

  • uwihirwe leobeni
    Ku wa 25-11-2018

    Nyampinga wacu turamukunda cyane yitwaraneza

IZASOMWE CYANE

To Top