Siporo

IShowSpeed yaciye amarenga yo kugaruka mu Rwanda

IShowSpeed yaciye amarenga yo kugaruka mu Rwanda

Umunyamerika Darren Jason Watkins Jr. wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka IShowSpeed, ashobora kongera kugaruka mu Rwanda nyuma y’amezi macye asoje urugendo yakoreye ku mugabane wa Afurika rwavugishije benshi.

Uyu musore w’imyaka 21 wamamaye kuri YouTube na Twitch, mu mpera z’umwaka ushize yatangije gahunda yise “Speed Does Africa Tour”, aho yazengurutse ibihugu 20 byo muri Afurika atambutsa amashusho imbonankubone akurikiranwa n’ibihumbi by’abamufana ku Isi.

Mu bihugu yasuyemo harimo n’u Rwanda aho yakiriwe n’imbaga y’Abanyarwanda ndetse ibikorwa bye bikitabirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma yo gusoza uru rugendo, IShowSpeed yatangaje ko yatangije umuryango witwa “IShowSpeed Foundation”, ugamije gufasha abana bo hirya no hino ku Isi kubona amahirwe yo gukina no guteza imbere impano zabo muri siporo zitandukanye.

Muri uwo muryango harimo gahunda yihariye yiswe “Live Africa Fund”, izibanda ku gufasha abana bakiri bato bakina umupira w’amaguru mu bihugu bya Afurika yasuyemo, birimo n’u Rwanda.

Amakuru ari kuvugwa agaragaza ko muri iyi gahunda nshya, IShowSpeed ashobora kuzajya asubira muri bimwe mu bihugu yanyuzemo kugira ngo akurikirane ibikorwa by’uyu mushinga no guhura n’abafana be. Ibi bituma benshi batekereza ko ashobora kongera kugaragara mu Rwanda mu gihe cya vuba.

Ubwo yari mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka, IShowSpeed yagaragaje ko yanyuzwe n’uruzinduko rwe ndetse anashimira uburyo yakiriwe n’Abanyarwanda.

IShowSpeed ashobora kugaruka mu Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top