Itora ry’abahanzi bahataniye ibihembo bya Salax Awards ryatangiye
Irushanwa rya Salax Awards ryagarukanye amatwara mashya abahanzi bo muri Kina Music banga kuryitabira, mu gihe abakomeye barimo Buravan bo hamwe bashyizwe mu cyiciro cy’abakizamuka.
Nyuma y’imyaka itanu ibihembo bya Salax Awards, byategurwaga na Ikirezi Group bihagaze, byongeye kubyutsa umutwe ndetse hamaze gutangazwa urutonde rw’abahanzi bazabihatanira.
Ibihembo by’uyu mwaka bizatangwa mu byiciro icyenda, bihabwe abaririmbyi gusa. Abahanzi batoranyijwe ntibagaragara mu byiciro byinshi kuko uhiga abandi atarenza bibiri ndetse ababirimo bakaba barenga umwe.
Mu itangazo ryasohowe n’abegukanye itegurwa ry’ibi bihembo, batangaje ko abahanzi batanu gusa muri buri cyiciro ni bo bazagera mu ihatana rya nyuma. Aba bazamenyekana ku wa 8 Gashyantare 2019.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi mu gutegura iri rushanwa, Ahmed Pacifique Uwera, rigira riti "Muri aba babanje gutorwa, batanu gusa muri buri cyiciro ni bo bazakomeza mu ihatana rya nyuma ry’abatowe muri Salax Awards ku nshuro ya karindwi."
"Amajwi azakusanywa binyuze kuri SMS, imbuga nkoranyambaga n’urubuga rw’irushanwa (www.salaxawards.rw) n’andi azatangwa n’abanyamakuru hiyongereyeho n’abandi bagira uruhare mu ruganda rwa muzika (Aba-DJs, Producers, abategura ibitaramo...)"
Abateguye ibihembo by’uyu mwaka batangaje ko amajwi y’abaturage azahabwa agaciro ka 60% hanyuma andi yo agererwa kuri 40%.
Ibihembo nyirizina bya Salax Awards bizatangwa mu birori biteganyijwe kuba ku itariki ya 29 Werurwe 2019.
Abahanzi bazatorwa ntibarimo abo muri Kina Music batemeye kwitabira iri rushanwa biturutse ku kibazo bagiranye n’abariteguraga mbere kitaracocwa kugeza magingo aya.
Gutora umuhanzi uri mu bahatana muri Salax Awards kuri SMS biratangira kuri uyu wa Kabiri, aho mu gutora ari ukujya ahandikirwa ubutumwa ukandika code y’umuhanzi ubundi ukohereza kuri 9092. Itora rinakorerwa ku rubugarwa internet rw’iri rushanwa.
Abahanzi n’ibyiciro barimo n’uburyo bwo kubatora

Ibitekerezo
mukunzi Alphonse
Ku wa 5-02-2019nkunda amakuru acukumbuye mutugezaho mukomereze aho,kuko narubanda rwo hasi mushaka ko rumenyekana rugatera imbere uwiteka akomeze abahe umugusha.