Itora rya Miss Rwanda kuri internet ryasojwe Mwiseneza Josiane ayoboye
Itora ryakorerwaga kuri internet mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda ryarangiye nyuma y’iminsi ishize abakobwa 37 bahataniye ikamba bari mu bikorwa byo gushakisha amajwi mu buryo butandukanye.
Abahataniye kuba Miss Rwanda bari bamaze iminsi bahatanye mu cyiciro gishya cyashyizwe muri iri rushanwa aho umukobwa wagize ’Likes’ nyinshi ku mbuga za Instagram na Facebook ahita abona amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro.
Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup itegura ibikorwa byo gushaka Nyampinga w’u Rwanda, Ishimwe Dieudonne yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko kugeza iri tora ryahagaze kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Mutarama 2019, saa tanu z’amanywa nk’uko byari biteganyijwe ku ngengabihe y’irushanwa.
Ku bijyanye n’impungenge zakomeje kugirwa n’abantu batandukanye ku buryo itora ryo kuri internet ryagenze, yagize ati "Ni ukuvuga ngo ibyo ari byo byose ni ibintu turakurikirana tukareba, usibye ko dukurikije ibyo twabonaga umunsi ku wundi ntabwo ari ibintu bihambaye kuko Instagram cyangwa na Facebook bifite ikoranabuhanga ryabyo."
Yongeyeho ati "Iryo koranabuhanga nyine ribaho umuntu ashobora kuza akagira amayeri akora, ariko ni ibintu twakurikirana tukareba."
Byitezwe ko icyemezo cya nyuma kizatangaza umwanzuro ku mukobwa watsinze iri tora ku munsi w’ejo, tariki ya 5 Mutarama 2019, ubwo hazaba hatorwa abakobwa 20 bazajya mu mwiherero wa Miss Rwanda uzabera i Nyamata. Umukobwa warushije abandi amajwi azahita akomeza nta kindi bimusabye.
Iri tora ryo kuri internet mu bakobwa bose bahatanira ikamba Mwiseneza Josiane wabaye ikimenyabose muri iri rushanwa ari we uyoboye mu ibarura ry’amajwi y’agateganyo ahigitse Mutoni Deborah na Tuyishimire Cyiza Vanessa na bo bafite amajwi menshi.
IKIGANIRO NA MWISENEZA JOSIANE AVUGA KU MATORA:
Mwiseneza uza imbere y’abandi mu ibarura ry’amajwi y’agateganyo y’itora ryo kuri internet muri Miss Rwanda afite ’Likes’ zibarirwa mu bihumbi 28 kuri Instagram kuri Facebook akagira izibarirwa mu bihumbi umunani. Mu bakobwa bamukurikiye Mutoni Deborah yamurushirije kuri Instagram ariko undi na we amurishiriza kuri Facebook bituma amuza imbere.
Uyu mukobwa wiyamamarije mu Ntara y’Uburengerazuba yatangiye kuvugwa cyane agikandagira ahabereye ijonjora ry’ibanze ndetse yahavuye yamaze kumenyekana kurusha bagenzi be ku buryo byatumye benshi bamuha amahirwe yo kuba Nyampinga wa Rubanda (Miss Popularity).
Yavuzweho cyane mu itangazamakuru bishingiye ku rugendo rw’ibilometero birenga icumi yakoze n’amaguru ajya kwiyamamaza, benshi batungurwa n’uwo muhate udasanzwe yagize no kwitinyuka byabera icyitegererezo abandi bakobwa bo mu cyaro muri iri rushanwa ubusanzwe wasangaga rirangwamo abasirimutse gusa.

Ibitekerezo
Alex habyarimana
Ku wa 24-01-2019Igitekerezo ntanga nuko mugomba kubahiriza ibyo mwemeje ntampinduka ibayeho nkabanyarwanda uwo dushyigikiye akaba nyampinga was 2029 nimutabyubahiriza muzaba musuzuguye abanyarwanda Bose
Epiphanie
Ku wa 5-01-2019twishimiye gutsinda kwa miss
Mwiseneza Josiane turanezerewe turamushyigikiye kandi tumurinyuma.
Epiphanie
Ku wa 5-01-2019twishimiye gutsinda kwa miss
Mwiseneza Josiane turanezerewe turamushyigikiye kandi tumurinyuma.
bampire alphonse
Ku wa 5-01-2019Andika Igitekerezo .ndamukunda nubwo ntamuzi nakomeze atsinde ariko ntazirate ngo atwibagirwe azashake abavugizi mu ntara ;muturere gakenke 0788916819
mukankusi chazia
Ku wa 5-01-2019Muraho ndasaba abanyarwanda mwese ko twashhyigikira Josiane akegukana ikamba nukuri Josiane oyeeeee oyeeee oyeeee
ollysam
Ku wa 5-01-2019najye josiane niwe nshyigikiye nubwo bitankundiye ko nkora like ark mubyumve ko ariwe dukeneye!
ANDRE
Ku wa 5-01-2019Byiza cyane
ANDRE
Ku wa 5-01-2019Byiza cyane
ANDRE
Ku wa 5-01-2019Byiza cyane
ANDRE
Ku wa 5-01-2019Byiza cyane
ANDRE
Ku wa 5-01-2019Byiza cyane
ANDRE
Ku wa 5-01-2019Byiza cyane
Nduwayezu Leonidas
Ku wa 4-01-2019Nibyiza cyane twishimiye uburyo bwiza bwizewe abategura missRwanda bakoresheje rwose bakomerezaho nibindi bitagendaga neza babikosore maze murebengo birarushaho kubabyiza ubunibwo missRwanda igiyegukundwa kuko nta kata irimo josiane ntakidasanzwe yakoze kuba yagaragaye kuriya nibisanzwe yashatse kwereka abavugako arimubi nawe abishatse cg abonye ubushobozi yakwihindura bigakunda gusa twabibonyeko bishoboka narekeraho dukunda igikaracyecyiza josiane oyeeeeee
jean Claude
Ku wa 4-01-2019Birashikishije cyane iyo wigitiye icyizere ntacyo utageraho.
parfaite
Ku wa 4-01-2019Uyumukobwa niwe ukwiriye ikamba , 1. Afite mumutwe.2 . Confidence,3, ari natural
parfaite
Ku wa 4-01-2019Uyumukobwa niwe ukwiriye ikamba , 1. Afite mumutwe.2 . Confidence,3, ari natural
Karire anitha
Ku wa 4-01-2019Ndabyishimiye ko mwiseneza josiane agikomeza
Karire anitha
Ku wa 4-01-2019Ndabyishimiye ko mwiseneza josiane agikomeza
SAKINDI Innocent
Ku wa 4-01-2019Uyu mukobwa Mwiseneza Josiane rwose nanjye ndamushyigikiye nubwo ntabonye umwanya wo gukora like kuri Facebook cg Instagram.
SAKINDI Innocent
Ku wa 4-01-2019Uyu mukobwa Mwiseneza Josiane rwose nanjye ndamushyigikiye nubwo ntabonye umwanya wo gukora like kuri Facebook cg Instagram.
Fabien Ndayizeye
Ku wa 4-01-2019Josiane ndamufana vya kweli!!!
Niwe akwiye ikamba rya miss Rwanda!!
Fabien Ndayizeye
Ku wa 4-01-2019Josiane ndamufana vya kweli!!!
Niwe akwiye ikamba rya miss Rwanda!!
Seba
Ku wa 4-01-2019uyu mwanda nibintu byose kbs turamushyigikiye...