Iyobokamana

JackieM yagarutse ku buntu bw’Imana mu ndirimbo yanditswe na Niyo Bosco

JackieM yagarutse ku buntu bw’Imana mu ndirimbo yanditswe na Niyo Bosco

Umuhanzikazi JackieM uri mu barambye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ibyo Nkuziho”, ivuga ku mpuhwe z’Imana, imbabazi zayo n’urukundo rwayo.

JackieM utuye mu Bwongereza n’umuryango we, yagaragaje ko nubwo Imana ifite ububasha bwo guca imanza no kugaragaza imbaraga zayo, ihitamo kubabarira, kwihanganira intege nke z’abantu no kubarwanirira mu ntambara zitandukanye bahura na zo.

Muri iyi ndirimbo nshya yise "Ibyo Nkuziho", yumvikanisha ko ibyiza Imana ikora bidashingira ku kuba umuntu ari mwiza kurusha abandi, ahubwo ko bishingiye ku rukundo rwayo rudatoranya.

Mu magambo agize iyi ndirimbo, uyu muhanzikazi aririmba agira ati: “Ibyo nkuziho ni ibyiza gusa, ibigwi n’ubutwari ni byo birango byawe, kandi impuhwe n’imbabazi ni byo byuzuye mu migirire yawe.”

Aya magambo ni yo agaragaza neza igitekerezo nyamukuru cy’iyi ndirimbo, aho agaragaza Imana nk’isoko y’ineza, impuhwe n’imbabazi.

Ati: “Yesu Mukiza ufite umutima ikiremwa muntu kitasobanukirwa, iyo kurakara biba bikorohera ubu nari kuba ndi ahacecekerwa, ni njye rugero n’umusaruro wavuye mu mbaraga z’imbabazi zawe.”

“Ibyo Nkuziho” yanditswe na Niyo Bosco afatanyije na JackieM. Amajwi yayo yakozwe na Popiyeeh, naho amashusho ayoborwa ndetse atungangwa na Brilliance.

Mu gutunganya umuziki w’iyi ndirimbo, Arsene yacuranze gitari, David acuranga bass guitar, naho Rachel, Dorcas na Gad batanga ubufasha mu majwi aherekeza ay’umuhanzi.

JackieM [Pastor Jackie Mbabazi Mugabo], ni umunyarwandakazi uba mu Bwongereza n’umuryango we, akaba akorera umurimo w’Imana muri Liberty Christian Fellowship UK.

Ni Umuyobozi Mukuru w’umuryango w’ubugiraneza Change Life Initiative ukorera mu Bwongereza no mu Rwanda, ndetse akaba ari na we washinze Sisterhood in Christ International Ministries, umuryango ugamije gufatanya n’abagore n’abakobwa mu kwamamaza Ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo.

Uretse umuziki, JackieM azwi no mu bikorwa bigamije gufasha abantu batishoboye. Mu myaka yashize, yagiye afasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Murenge wa Kinyinya, bamwe akabaha imashini zidoda, imyambaro, ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze.

Uyu mukozi w’Imana avuga ko gufasha abandi bitagombera ubutunzi bwinshi, ahubwo ko bitangirira ku mutima w’impuhwe n’urukundo. Ati: “Gufasha abatishoboye ni umuhamagaro wanjye. Mfite umutima wo kubitaho kandi ndashima Imana inshoboza. Mu gihe cyose mbonye umuntu ukeneye ubufasha mba numva nta mahoro mfite kugeza ngize icyo nkora kuri we.”

Mu gihe icyorezo cya COVID-19 cyari cyatumye ibikorwa byinshi bihagarara, abantu bagasabwa kuguma mu ngo mu rwego rwo kukirinda no kukirwanya, JackieM yagize uruhare mu gufasha imiryango yari ifite ikibazo cyo kubona ibitunga umuryango, akusanya inkunga y’ibiribwa kugira ngo igere ku bari mu bihe bikomeye.

JackieM yasohoye indirimbo nshya yafashijwemo na Niyo Bosco
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top