Jay Polly yasohoye ‘Umusaraba wa Yoshuwa’ mu mashusho, ihishura ibyo yaciyemo afunzwe
Jay Polly yujuje amezi abiri asohotse mu buroko, mu gihe yamaze afunzwe yanditse indirimbo zidasanzwe zirimbo iyitwa ‘Umusaraba wa Yoshua’ imaze iminsi icurangwa cyane.
‘Umusaraba wa Yoshua’, ni imwe mu ndirimbo zikomeye Jay Polly yanditse afunzwe. Igaruka ku buzima yaciyemo kuva mu ijoro yarwanye n’umugore awe, agafungwa. Yaririmbye ku uko yemeye guheka ‘umusaraba’ we akora uburoko kugeza asohotse.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Isimbi.rw, Jay Polly yahishuye ko yasohokanye album yise ‘Mu Nkuta Enye’ ibumbiyeho indirimbo umunani ziganjemo izivuga ukuri ku bihe yahagiriye, imvano y’ibibazo yaciyemo, ibibazo byugarije sosiyete, intekerezo ze n’ibindi.
Iyitwa ‘Umusaraba wa Yoshuwa’ ishyira hanze ibyo yatekerezaga umunsi umucamanza yamukatiye gufungwa amezi atanu n’uko yabayeho mu buroko.
Yagize ati “Indirimbo ‘Umusaraba wa Yoshuwa’, ikubiyemo amateka yose, uko byagenze […] Mu by’ukuri harimo ibyo ntekereza nk’umuraperi, harimo ukuri, urabyumva nyine ‘Umusaraba wa Yoshuwa’.”
Jay Polly kandi afite indirimbo y’urukundo yahimbiye umugore we Uwimbabazi Sharifa, hari n’indi yanditse ku bari n’abategarugori mu gusobanura icyo abatekerezaho bitandukanye n’uko bamwe bamufashe amaze gufungwa.
REBA AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO HANO:
)
Ibitekerezo