Imyidagaduro

Kecapu ntiyemeranya n’abahatira abana kujya bita ba mukase ‘mama’

Kecapu ntiyemeranya n’abahatira abana kujya bita ba mukase ‘mama’

Umukinnyi wa filime, Kecapu yatangaje ko hakwiye gucika umuco wo gukomeza guhatira abana kujya bahamagara ba mukase izina ‘Mama’ kuko bigira ingaruka zikomeye mu mikurire yabo y’ejo hazaza.

Mukayizere Jalia Nelly ukoresha izina rya Kecapu muri sinema yagaragaje ko atemeranywa n’imyumvire y’uko gukomeza kwingingira umwana kujya ahamagara mukase ‘Mama’ ari uburyo bwo kumuhanaguraho ibikomere yagize byo gutandukana n’umubyeyi cyangwa no gutuma yumva yisanze mu muryango ari kurererwamo.

Mu kiganiro na ISIMBI, Kecapu yavuze ko iyi migirire igira uruhare rukomeye mu kongerera agahinda umwana no kongera gutoneka ibikomere by’umwana byerekeye ukuntu byagenze ngo yisange yaciye ukubiri no kubyukira iruhande rw’umubyeyi wamwibarutse ku mpamvu zitandukanye zirimo gatanya n’urupfu.

Ati "Umuntu wese uzi ko afite iyi migirire yo gufata umwana w’abandi agatangira kumuhatira kujya amwita nyina afite ibibazo, reka uwo mwana muhe amahoro. Iyo ubikora kuriya uba uri kumwica kurushaho.”

Uyu mubyeyi yatanze inama ku bagabo bafite abana barerwa na ba mukase kujya bahirimbanira kubaka umubano utajegajega hagati yabo ndetse byaba na ngombwa abagore babo ntibabe bamenya amakuru yawo mu rwego rwo kumenya no kwizera neza imibereho myiza yabo.

Ati “Abagabo bafite abagore babana n’abana batari ba mama wabo bajye bagerageza gufata abana babo babagire inshuti zabo kabone nubwo ubwo bushuti wabuhisha umugore wawe.”

Kecapu yamaze gushyira hanze filime nshya yise ‘Inkuru Yanjye’ igaruka ku nkuru z’umwijima zibera mu miryango zidakunzwe kuvugwa muri sosiyete zirimo gufatwa ku ngufu kw’abana b’abakobwa bikozwe na ba se.

Kecapu ntiyemeranya n'abahatira abana kwita ba mukase mama
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top