Imyidagaduro

Keny Sol yongewe mu gitaramo cya Rema kizaherekeza Kwita Izina

Keny Sol yongewe mu gitaramo cya Rema kizaherekeza Kwita Izina

Umuhanzi Nyarwanda, Kenny Sol yongewe mu bahanzi bazaririmba mu gitaramo kizaherekeza ibirori byo Kwita Izina 2026 cyatumiwemo umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Rema.

Imyiteguro y’igitaramo kiswe “Kwita Izina Concert” iri gukomeza, aho umuhanzi w’Umunya-Nigeria Rema ari we uzaba umuhanzi mukuru, mu gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 5 Nzeri 2026.

Rema azahurira ku rubyiniro n’abahanzi Nyarwanda, barimo Kivumbi King, mu gitaramo kizaba bukeye bw’umuhango wa 21 wo Kwita Izina uzabera i Kinigi ku wa 4 Nzeri.

Mu gihe urutonde rw’abahanzi rugikomeza kuvugururwa, Keny Sol na we ari mu mazina yamaze kongerwamo, ibintu bishobora gatuma igitaramo kirushaho gukurura abakunzi b’umuziki Nyarwanda.

Keny Sol ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bakomeje kwigaragaza mu njyana za R&B na Afrobeat, kandi kuba yiyongeye kuri Rema na Kivumbi King bizaha igitaramo umwihariko wo guhuza umuziki mpuzamahanga n’impano z’Abanyarwanda.

Ku ruhande rwa Rema, azaba agarutse i Kigali nyuma y’uko yahaherukaga mu birori bya “Trace Award 2023”. Yamenyekanye ku rwego mpuzamahanga binyuze mu ndirimbo nka Dumebi na Calm Down, iyi yakoranye na Selena Gomez ikanagera ku mwanya wa gatatu kuri Billboard Hot 100.

Igitaramo cyo Kwita Izina kizabera muri BK Arena kizaba kimwe mu bikorwa bisoza gahunda yo Kwita Izina 2026, ihuza ibikorwa byo kubungabunga ingagi, ubukerarugendo, umuco n’imyidagaduro. RDB yatangaje ko amakuru arambuye ku bandi bahanzi n’imigendekere y’igitaramo azakomeza gutangazwa binyuze mu nzira zemewe.

Kenny Sol yongewe mu bazaririmba mu gitaramo giherekeza Kwita Izina

Jean François Regis / ISIMBI.RW

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top