Nyuma y’iminsi havugwa umwuka utari mwiza hagati ye n’Umutoza Haringingo Francis Christian, Iradukunda Elie ‘Tatou’ yahakanye ko yaba afitanye ikibazo n’umutoza we muri Rayon Sports.
Ni nyuma y’uko Tatou atagaragaye mu bakinnyi Rayon Sports yifashishije ku mukino wa CAF Confederation Cup yahuyemo na Black Bulls, icyemezo cyabyukije ibibazo byinshi mu bafana, bamwe bakeka ko hashobora kuba hari ukutumvikana hagati ye n’umutoza.
Mu butumwa yageneye abakunzi ba Gikundiro, abunyujije kuri Instagram, uyu mukinnyi yavuze ko kutagaragara kuri uwo mukino byari icyemezo cya "staff tekinike" kandi ko acyubaha.
Yagize ati “Ku bijyanye n’umukino wa CAF Confederation Cup na Black Bulls F.C, n’ubaha ibyemezo by’umutoza n’uburyo bwo gufata ingamba.”
Yakomeje ashimangira ko kuba atarifashishijwe bidahindura intego afite muri Rayon Sports cyangwa ubushake bwo kuyifasha kugera ku ntsinzi.
Ati “Kutagaragara mu ikipe y’umunsi w’umukino ntibihindura ubwitange bwanjye, intego yanjye, cyangwa icyemezo cyanjye cyo gutanga umusanzu mu gutsinda kw’iyi kipe ikomeye.”
Tatou kandi yahakanye ibihuha by’uko yaba atumvikana na Haringingo, avuga ko ibyo bidahura n’uko we abona ibintu.
Yagize ati “Ndashaka kandi gusobanura ko ibihuha bivugwa ku bwumvikane buke hagati yanjye n’umutoza bitagaragaza intego zanjye cyangwa ubwitange bwanjye.”
Uyu mukinnyi yavuze ko icyo ashyize imbere ari ugukora cyane, kubaha abatoza, gushyigikira bagenzi be no gukomeza kwitegura igihe azaba akenewe.
Yongeyeho ko yiteguye gutanga umusanzu mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup, aho Rayon Sports izaba ishaka gukosora amakosa yakoze mu mukino ubanza na Black Bulls.
Tatou yashimiye kandi abafana ba Rayon Sports ku rukundo no gukomeza gushyigikira ikipe, abasezeranya ko abakinnyi bazakomeza gukora cyane kugira ngo baheshe ishema Gikundiro.

Ibitekerezo