Kumva indirimbo z’Isi, APR FC na Rayon Sports - Gaby Kamanzi hanze ya Gospel
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gaby Kamanzi yavuze ko atari byiza ku mukristu by’umwihariko umuhanzi kuba yafata umwanya akumva indirimbo z’Isi kuko zishobora kumuhindura.
Ibi uyu muhanzikazi ukunzwe na benshi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI cyagarukaga ku buzima bwe hanze y’umurimo w’ivigabutuma.
Gaby Kamanzi yavuze ko nk’umuhanzi ushaka kugira ibyo yiga bijyanye n’umuziki kumva indirimbo z’Isi nta kibazo ariko na none kuzimenyereza atari byiza.
Ati "Indirimbo zitavuga Imana ku mukristu si byiza kuzumva wenda kugira icyo wiga mu bijyanye n’umuziki ntacyo bitwaye ariko ntibibe buri gihe kuko ntabwo wamenya aho izo ndirimbo ibitekerezo aho byakujyana, umukristu muzima ahora yumva indirimbo zituma asenga Imana, zituma yegera Imana. "
Yavuze ko nta kipe yihebeye hagati ya APR FC na Rayon Sports kuko atari umufana w’umupira w’amaguru ariko ari umukunzi wa REG BBC.
Ati "Njyewe rero ntabwo ndi mu mupira w’amaguru gusa, umupira w’amaguru nywurebera aho, Igikombe cy’Isi ni cyo nagerageje kureba gacye, iyo narebaga narebaga amakipe ya Afurika, Sénégal, Côte d’Ivoire nagerageje gukurikira ariko umupira w’amaguru si ibintu byanjye cyane."
"Nkunda Basketball cyane iyo hari amarushanwa njyayo rwose. Narabimenye ko APR BBC yatwaye Igikombe ariko ntabwo ndi APR BBC ariko uwatsinze umukomera amashyi, njyewe ikipe yanjye, ikipe nkunda ni REG BBC. "
Gaby yahishuye ko ubu afite iduka ririmbisha abakobwa (makeup) ko iyo atari mu bikorwa bya Gospel ari byo aba ahugiyemo.
Ingabire Irene Kamanzi wamamaye nka Gaby Kamanzi, yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Amahoro", "Arankunda", "Neema ya Goligota", "Furaha", "Wowe", n’izindi.

Ibitekerezo