Kayitesi Alice wamamaye muri filime y’uruhererekane ’Umuturanyi’ nka Linda, yatunguwe n’umugabo we Rodrigue amuha impano y’imododa.
Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Linda asohoka mu nzu nyuma yo kumva amahoni menshi y’imodoka avugira mu rugo iwe.
Uyu umaze kubaka izina muri Sinema Nyarwanda, yahagaze imbere y’umuryango wa salon ubona byamucanze atazi ibyo ari byo.
Nyuma yabonye imodoka yarimbishijwe neza iri mu gipangu harimo umugabo we Muyenzi Rodrigue, atangira guseka ariko byamutunguye.
Niko kumanuka aragenda ayihagarara imbere maze umugabo we asohokamo araza amuha urufunguzo (kontaki), gusa Linda ntabwo yabyiyumvishaga.
Linda na Rodrigue bakoze ubukwe tariki ya 11 Nyakanga 2025, ni mu birori byiza byabereye Heaven Garden ku i Rebero.

Ibitekerezo