Imyidagaduro

Mani Martin agiye gushinga inzu ye bwite y’umuziki

Mani Martin agiye gushinga inzu ye bwite y’umuziki

Umuhanga mu kuririmba, Mani Martin yamaze kunoza umushinga wo gutangiza inzu itunganya umuziki ikanazamura impano nshya, izitwa MM Empire.

Mani Martin wakoze nyinshi mu ndirimbo zakunzwe mu Rwanda no mu karere, mu mishinga ikomeye aheruka gukora harimo album yise ‘Afro’ inacuruzwa ku mbuga zigurisha umuziki, yaherukaga kandi gushyira hanze amashusho ya ‘Ndaraye’ ifite umudiho wa Kinyarwanda.

Mu kiganiro cyihariye n’ikinyamakuru Isimbi.rw cyamusuye aho acumbitse ku Kivugiza, yahishuye ko ari hafi gutangiza inzu ye bwite izajya itunganya umuziki ikanazamura impano nshya.

Yavuze ko ibyo gufasha abanyempano yabitangiye ariko ko yumva byaba byiza kurushaho ashinze inzu yo kubacishamo kugira ngo ibyo akora bibe kinyamwuga.

Yagize ati “Maranye iminsi igitekerezo cyo gukora label yanjye bwite, nayise MM Empire[Mani Martin Empire]. Nabitekereje kubera ko umuziki nakoze hari abo wabereye inganzo, muri abo bantu harimo abafite impano nyinshi baba bifuza kugaragaza, nkumva nabafasha kuzigaragaza kurusha, ndetse naratangiye, hari abo natangiye gufasha.”

Yongeraho ati “Nibwira ko ari igitekerezo kizagira umusaruro munini. Ikijyanye no gusohora ibihangano, birahari, maze kugenda nsohora amashusho y’indirimbo zigize album Afro, ubu ndi gupanga gukora indirimbo yitwa ‘Sogea’ y’urukundo, iririmbwe mu Giswahili, ariko izasohoka nyuma gato y’iyo nakoranye na Sauti Sol.”

Ikiganiro kirambuye na Mani Martin ku buzima busanzwe, umuziki, n’imishinga afite

Umushinga w’indirimbo ye na Sauti Sol umaze igihe ubitse. Yavuze ko kuba iyi ndirimbo yaratinze kujya hanze harimo akazi kenshi iri tsinda ryo muri Kenya ryagize mu minsi yashize hakiyongeraho ko babanje kwita ku ireme rya video kugira ngo izasohoke iri ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Indirimbo yanjye na Sauti Sol yabayemo ibibazo byinshi, birimo kuba baragiye bagira ibitaramo hirya no hino, bigatuma duhindura igihe twagombaga kuyisohorera ubundi bakavuga ko bagize ikibazo kuri video yayo, ko babona itari ku rwego yasohoka.”

Mani Martin avuga ko iyi ndirimbo izajya hanze bitarenze Gashyantare 2019. Ati “Ariko ubu igihe gishobora kuba kigeze, muri uku kwezi kwa Kabiri ngomba kuyisohora.”

Mani Martin agiye gutangiza inzu y'umuziki bwite, yayise MM Empire
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top