Myugariro mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Manzi Thierry yatangiye akazi mu ikipe ye nshya ya Al-Jolan SC yo muri Iraq, ni nyuma yo gutandukana na Al Ahli Tripoli yo muri Libya.
Muri Kanama 2026 nibwo Manzi Thierry yatandukanye na Al Ahli yo muri Libya yari amazemo imyaka itatu dore ko yayigezemo muri Nyakanga 2023.
Manzi Thierry ukina mu mutima w’ubwugarizi akaba yaramaze kwerekeza mu cyiciro cya mbere muri Iraq mu ikipe ya Al-Jolan SC.
Akaba yanakinnye umukino we wa mbere muri iyi kipe ye nshya, ubwo batsindaga Duhok SC ibitego 2-0 mu mukino wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Iraq ’Iraq Stars League’.
Manzi Thierry yari muri Rayon Sports yatwaye Shampiyona ya 2016/17 n’iya 2018/19, inagera muri ¼ cya CAF Confederation Cup mu 2018.
2019 yahise yerekeza muri APR FC ayikinira imyaka ibiri aho yahise yerekeza ku mugabane w’u Burayi muri Dila Gori yo muri Georgia, ayikinamo amezi atandu ahita ajya muri FAR Rabat yo muri Maroc yamazemo umwaka umwe.
Yahise agaruka mu Rwanda akina amezi atandatu muri AS Kigali ari nabwo yahitaga yerekeza muri Libya muri Al Ahli Tripoli yakiniraga kugeza muri Kanama 2026.

Ibitekerezo