Imyidagaduro

Meddy agiye gusohora indirimbo yakoreye muri Wasafi Records

Meddy agiye gusohora indirimbo yakoreye muri Wasafi Records

Meddy wari umaze igihe muri Afurika mu kazi k’umuziki, aritegura gushyira hanze indirimbo nshya, azahera ku mushinga yakoreye muri Wasafi Records muri Tanzania.

Yabinyujije kuri Instagram abwira abamukurikira basatira ibihumbi Magana atatu ko igihe kigeze cyo gusohora indi ndirimbo ikomeye. Yagize ati “Ndakeka ari igihe cyiza cyo gushyira hanze indi ndirimbo ikomeye”.

Mubyara wa Diamond, Dj Romy Jones usanzwe ari mu itsinda ryita ku nyungu z’uyu muhanzi na Wasafi Records muri rusange, yahise yandikira Meddy amubwira ati “Ni ikintu cy’ingenzi muvandimwe…”

Meddy ajya gukorera indirimbo ye muri Wasafi Records, yageze muri Tanzania yakirwa na Romy Jones ku Kibuga cy’Indege cyitiriwe Julius Nyerere. Ni na we bakundaga kuba bari kumwe ajya mu biganiro n’itangazamakuru muri iki gihugu.

Ikinyamakuru Isimbi.rw gifite amakuru mpamo ashimangira ko Meddy ari mu nzira yerekeza muri Tanzania, azahava ahite aza mu Rwanda ari nabwo azasohora indirimbo ye.

View this post on Instagram

I think it’s time for another HIT ! 🧐👂🏼🤔

A post shared by Meddy (@meddyonly) on

Mu bahanzi bakorana na Wasafi Records, Meddy yakoranye na Mbosso na we ukunzwe cyane muri iki gihe; hari n’amakuru avuga ko hari umushinga azumvikanamo urimo Diamond Platnumz.

Meddy yavuze ko yiteguye gushyira hanze indirimbo ikomeye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top