Mimi, akaba umugore w’umuhanzi Nyarwanda, Maddy yamushimiye uburyo yabanye na we muri uyu mwaka, akamurwanira ishyaka no mu bihe bigoye.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mimi yabanje gushimira Imana.
Ati "Uko umwaka urimo ugera ku mpera, ndashima ubudahemuka bw’Imana. Ibigeragezo twanyuzemo, yaradukomeje."
Yakomeje ashimira umugabo we Meddy uburyo yabanye na we no mu bihe bigoye yamwibutsaga igisobanuro cy’ubuzima.
Ati "By’umwihariko ndashimira umugabo wanjye, ahantu hanjye hatekanye, umuterambaraga wanjye, utuma ibihe ikomeye byoroha. Unyibutsa icy’ingenzi mu gihe numva ubuzima bigoye. Mukundwa warakoze kunkunda, kunyumva mu bihe bigiye no kumpa impamvu nyinshi zo kumwenyura. Gufatanya ubuzima na we, ni umugisha."
Yashimiye Imana yabanyujije mu bihe bibi n’ibyiza bakaba basoje umwaka ari amahoro.
Ati "Ndashima Imana ku byiza, ibigoye n’ubuntu bwayo bwatumye tubinyuramo byose. Reka dusoze uyu mwaka dukomeye, dutekereza ku byiza by’Imana no kwinjira muri 2027 n’umutima ushima."
Muri 2021 nibwo Meddy yakoze ubukwe na Mimi ukomoka muri Ethiopia, ubu bakaba bamaze kubyarana abana babiri.

Ibitekerezo