Imyidagaduro

Miss Cadette abona abenshi mu bagabo bishimiye inama za Gitwaza zo kudatera ivi kubera guhunga inshingano

Miss Cadette abona abenshi mu bagabo bishimiye inama za Gitwaza zo kudatera ivi kubera guhunga inshingano

Umukundwa Clémence, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Cadette ndetse wanitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019, yatangaje ko hari abagabo benshi bashimye amagambo ya Apôtre Dr. Paul Gitwaza ku bijyanye no kudatera ivi, kubera gushaka guhunga inshingano zijyana n’uyu muhango wo gusaba umukobwa ko bazabana.

Mu minsi ishize, amagambo ya Gitwaza yavuze ko gutera ivi atari umuco nyarwanda kandi ko bifitanye isano n’indi migenzo, yakomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bamushyigikiye mu gihe abandi batabyemeranyije na we.

Cadette yavuze ko yabonye abagabo benshi bishimiye ayo magambo, ariko yibaza niba koko bashingiye ku byo Gitwaza yasobanuye cyangwa niba byaraturutse ku kuba gutera ivi bisaba amafaranga n’imyiteguro.

Yagize ati "Nabonye abagabo benshi mwarashimye ibyo Gitwaza yavuze by’uko gutera ivi bifite indi myuka ya gishenzi ibishamikiyeho kandi atari umuco wacu. Ndibaza nti se mwashimye ingingo yavuze, cyangwa ni uko mwabonaga bihenze?"

Yakomeje asobanura ko gutera ivi muri iki gihe bisigaye bisaba ibintu byinshi birimo kugura impeta, indabo, gukodesha ahabera uwo muhango no gutegura ibindi bikorwa, ku buryo bamwe bashobora kubifata nk’umutwaro.

Ati "Gutera ivi birahenze. Ubanza kugura indabo, impeta, gukodesha ahantu muri bubikorere, utumira abantu. Murabizi ko hari ibintu byinshi bijyana n’igitutu kibiri inyuma abantu basigaye bariho, kitari na cyiza. Ariko ndibaza niba impamvu mwakomye amashyi ari ikintu yari avuze cyangwa gukwepa inshingano."

Ku wa 22 Nyakanga 2026,ubwo yari mu nyigisho yatanze muri Paruwasi ya Ngoma, mu karere Kicukiro mu gihe iri torero ryateguye amasengesho y’iminsi itatu yo gusenga no kwiyiriza nibwo Umushumba Mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr Paul Gitwaza, yatangaje ko umuhango abasore bakora baterera ivi abakobwa mu gihe babambika impeta babasaba ko babana ari umuco udakwiriye gukorwa n’Abakirisitu.

Miss Cadette yavuze ko abishimiye ijambo rya Dr Gitwaza ari abahunga inshingano
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Kanyanzira j paul
    Ku wa 26-07-2026

    Biriya ariko sumuco
    NYARWANDAPE
    kimwe
    Nabagabo
    Bakenyera
    Mugukwa
    Nomurukiko

  • Kanyanzira j paul
    Ku wa 26-07-2026

    Biriya ariko sumuco
    NYARWANDAPE
    kimwe
    Nabagabo
    Bakenyera
    Mugukwa
    Nomurukiko

  • Rwanika
    Ku wa 25-07-2026

    Amakuru mutanga ni meza pee
    @barcelona

IZASOMWE CYANE

To Top