Imyidagaduro

Miss Liliane ushinjwa kwanga nyina yasobanuye icyatumye aceceka

Miss Liliane ushinjwa kwanga nyina yasobanuye icyatumye aceceka

Nyampinga w’u Rwanda 2018, Iradukunda Liliane, amaze iminsi asukwaho ibitutsi nyuma y’uko umubyeyi we yavugiye mu itangazamakuru ko yamwanze ndetse ko baherukana agihabwa ikamba.

Nta kintu Iradukunda Liliane yigeze yisobanura ku magambo nyina yatangaje.

Yahisemo guceceka, ariko abafana be, by’umwihariko abo ku mbuga nkoranyambaga ntibahwemye kumwuka inabi, kumutuka no kumwaturiraho imivumo bamushinja ‘kwanga nyina’.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Gashyantare 2019, Iradukunda Liliane yagiranye ikiganiro na Radio 10 avuga ku mihigo yesheje mu 2018 akiri Nyampinga. Umwe mu bari bakurikiye ikiganiro yohereje igitekerezo asaba ko bamubariza uyu mukobwa niba koko yaranze nyina.

Iradukunda Liliane, ku nshuro ya mbere yabikomeje ariko yanga kugira igisobanuro atanga ku byo nyina yamushinje ahubwo avuga ko ‘ari ibintu bireba umuryango’ asanga bidakwiye kujya mu itangazamakuru.

Yagize ati" Iki ntacyo nkivugaho kuko ndumva ari ikibazo cy’umuryango cyagakemukiye mu muryango aho kukivugira mu itangazamakuru..."

Impamvu yanze kugira icyo avuga ku bibazo yagiranye na nyina Uwimana Chantal, ngo “Ni ikibazo cy’umuryango cyagakemukiye mu muryango kurusha kubishyira mu itangazamakuru nibaza ko ntigeze nshaka kubivugaho."

Umunyamakuru yahise amubwira ati “Ariko mama wawe we yabivuzeho?, undi na we ati “Yego yarabivuze ariko njye sinifuje kubivugaho kuko numva ari ikibazo cyo gukemurira mu muryango."

Uwimana Chantal, yaherukaga kuvugana agahinda mu itangazamakuru agaragaza ko umukobwa we amaze kuba Nyampinga w’u Rwanda atongeye kumwikoza ndetse ngo imodoka yahembwe aheruka kuyibona bwa nyuma kuri Kigali Convention Centre bakiyimuha.

Yagaragaje ko amaze igihe abana n’uburwayi bw’imvune bwamuzahaje ndetse ko uyu Miss Iradukunda Liliane yabimenye ariko agashyira agati mu ryinyo ntamugereho.

Iradukunda Liliane, ni mwene Ndoli Paul na Uwimana Chantal, ni umwana wa karindwi mu bana umunani. Umuryango wabo ugizwe n’abakobwa batatu n’abahungu batanu.

Miss Iradukunda Liliane aba ahitwa ku Kadege hafi yo mu Rugunga mu gihe nyina aba mu Rwampala

We atuye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge mu Kagari ka Kiyovu mu Mudugugu wa Cercle Sportifs [ni muri metero nke uvuye kuri iki kibuga giherereye mu marembo y’ishuri rya LDK]. Nyina Uwimana Chantal uvuga ko atunzwe no gucuruza inkweto we aba mu Rwampala.

Amashuri abanza yayize kuri Good Foundation akomereza kuri Kimironko ya Mbere. Yakomereje amashuri yisumbuye kuri Lycée de Kicukiro APADE mu Ishami ry’Ubukerarugendo.

Ubu yiga muri Akilah Institute.

Iradukunda Liliane akiri muto n'umuryango we
Umunsi yambitswe ikamba, ababyeyi be bari baje kumushyigikira. Photo/IGIHE
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top