Mu kiniga cyinshi n’agahinda, Haringingo yavuze kuri Tatou utakinishijwe
Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yavuze ko impamvu atakinishije Iradukunda Elie Tatou ku mukino wa Black Bulls ari amahitamo ye nk’umutoza.
Uyu munsi Rayon Sports yari yakiriye Black Bulls mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, ni umukino benshi batunguwe no kubona Iradukunda Elie Tatou atawukinnye.
Uyu mukino warangiye Rayon Sports itsinzwe bibiri ku busa, Haringingo Francis mu mvugo yumvikanamo ikiniga, yavuze ko babuze amahirwe gusa.
Ati "Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro, twatsinzwe igitego kuri koruneri. Igitego cya mbere badutsinze cyabagaruye mu mukino kuko mwabonye ko igice cya mbere twabarushije."
"Twatsinzwe igitego cya kabiri turimo gushaka icyo kwishyura, ni umukino navuga ko utari mubi ni uko gusa twatsinzwe ibitego bibiri ariko uko twari twayiteguye, twashoboye gukina turema uburyo bwinshi ariko bo bafite ubunararibonye navuga ko ari bwo bwakoze kuri uyu mukino."
Kuri Elie Tatou yavuze ko nta kibazo afite, nta mvune ahubwo kuba atamukinishije ari amahitamo ye nk’umutoza atabonaga ko akenewe.
Ati "Muzi ko ameze neza ugereranyije n’iki? Ameze neza nta mvune afite ariko uburyo twari twateguye gukina byabaye ngombwa ko tutamukinisha, ni amahitamo y’umutoza."
"Kuba nta mvune afite, ni byo, ariko uburyo twari twateguye bwo gukina, ntekereza ko ari bwo bwatumye aba atari mu rutonde."
Yavuze kandi ko uko iyi kipe yabatsinze, bishoboka ko nabo bazayitsindira iwabo muri Mozambique tariki ya 24 Ukwakira 2026, bakajya mu matsinda kuko babonye ari ikipe ikinika cyane.

Ibitekerezo