Imyidagaduro

Mutesi Jolly yavuze kuri Mwiseneza Josiane yashinjwaga gupinga

Mutesi Jolly yavuze kuri Mwiseneza Josiane yashinjwaga gupinga

Mutesi Jolly wari mu bakemurampaka ba Miss Rwanda 2019 yashinjwe kenshi n’abafana ba Mwiseneza Josiane ko amusuzugura, mu gusoza irushanwa bwo byari agahebuzo.

Ubwo Mwiseneza Josiane yasubizaga akanama nkemurampaka mu gusoza Miss Rwanda 2019, Mutesi Jolly yafashwe video ahugiye muri telefone ibintu byasakajwe cyane bamwe bakavuga ko ‘yari yamusuzuguye’.

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio, Mutesi Jolly yabajijwe uko yafataga Mwiseneza Josiane mu irushanwa na we ati “Ndakeka Josiane yarahatanaga nk’abandi bose, ntabwo yari umwihariko mu irushanwa.”

Umunyamakuru yahise amubwira ko ‘Josiane yari umwihariko’. Jolly na we ati “Gute se ubwo?”

Mutesi Jolly yongeyeho ko “ Biterwa n’igisobanuro umuntu abiha, ariko kuri njye yari umukandida nk’abandi bose, yari afite amahirwe angana nk’abandi, nta kintu gitangaje.”

Yakomeje agira ati “Ikindi navuga kuri Josiane, ni umukobwa watinyutse, ntabwo ari buri muntu wese upfa gutinyuka, wenda ubwo nibwo budasa namuvugaho[…] Yeretse abandi bakobwa bose ko bishoboka.”

Uyu mukobwa kandi yashinjwe kenshi ko atera ubwoba abakobwa bahatanira Miss Rwanda cyane cyane mu gihe cyo kubaza ibibazo. Mu ijonjora ryabereye i Huye, uwitwa Umurungi Sandrine we yavuye imbere y’akanama nkemurampaka avuze ko ‘yari yatitijwe na Mutesi Jolly’.

Uyu mukobwa ngo ntazi impamvu babimushinja.

Ati “Nanjye ndabyibaza. Nanjye ndi ikintu kintungura buri munsi mu buzima bwanjye, nta kintu kidasanzwe kuko nanjye naciye muri ririya rushanwa […] Ni ibintu maze kumenyera, narabyakiriye.”

Yongeyeho ko atazi impamvu nyakuri ituma bamushinja gukangaranya abakobwa.

Yagize ati “Uko wumva urimo kubyibaza, nanjye babivugaho niko mbyibaza. Nonese ko mba ntambaye mask y’igikoko giteye ubwoba, ibibazo mbaza, n’ibyo mu gusoza irushanwa baranenze ngo nabajije ibibazo bikomeye kandi ibyo nabazaga byari byanditse, narabisomaga.”

Mutesi Jolly yataramiweho ku mbuga nkoranyambaga mu gusoza Miss Rwanda 2019, yazize ijambo ‘Girl’ yavuze mu buryo bugoretse abandi bakamushinja gukoresha Icyongereza kirimo amagambo y’inshoberamahanga kugira ngo atitize abakobwa.

Mutesi Jolly abahataniye irushanwa rya Miss Rwanda benshi wasangaga bamutinya
Mwiseneza Josiane yavugishije benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019
Mwiseneza Josiane yasoje ahawe ikamba rya Nyampinga wakunzwe na benshi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Claire
    Ku wa 9-02-2019

    Nta muntu umeze nk’undi,ubwo Jolly nawe ni uko ateye. Afite qualités ze na défauts ze nkatwe twese. Abantu ntibakamutindeho. Ababimwangira rero sinzi niba bo ari ba miseke igoroye.

IZASOMWE CYANE

To Top