Imyidagaduro

Mutoni Deborah uhanganye na Mwiseneza muri Miss Rwanda atorwa n’Abarabu n’Abahinde

Mutoni Deborah uhanganye na Mwiseneza muri Miss Rwanda atorwa n’Abarabu n’Abahinde

Irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ritangiye kugera aharyoshye, buri mukobwa anyotewe no kwibona ku rutonde rw’abazajya mu mwiherero muri La Palisse Nyamata.

Abakobwa bahataniye ikamba kugeza ubu ni 37 bo mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali gusa ku wa Gatandatu tariki ya 5 Mutarama 2019, abagera kuri 17 bazasezererwa basigire urubuga abazaba bagaragaje ubuhanga no gushyigikirwa cyane.

Ubu, icyiciro kigezweho ni itora ryo kuri internet rikorwa biciye ku mbuga nkoranyambaga za Miss Rwanda.

Itora ryatangiye ku wa 31 Ukuboza 2018, mu minsi ine rimaze riba, uwitwa Mwiseneza, kizigenza mu kuvugwa cyane no gushyigikirwa n’imbaga nyinshi, aracyari imbere haba kuri Facebook no kuri Instagram.

Mu bo bahanganye, hari abatangiye guca iz’ibusamo ngo bamurye isataburenge bityo binjire mu cyiciro cya nyuma bemye nta n’ubatunze urutoki. Ibi bishobora kubabiza icyuya!

Uwitwa Mutoni Deborah watoranyijwe mu Ntara y’Uburengerazuba, ni umwe mu bashobora kuba baciye iy’ubusamo. Mu majwi agera ku bihumbi hafi 14 by’amajwi afite kuri Instagram, uyagenzuye neza uhita ubona ko yakoresheje applications zitumbagiza umubare wa LIKES ifoto ibona kuri Instagram.

Muri aba bantu basaga ibihumbi 14, urebye buri zina ryamutoye usanga umubare munini hafi 90% ari abantu bo mu bihugu by’Abarabu na Aziya, igice kinini ni Ubuhinde na za Pakistan.

Iki ni ikimenyetso simusiga gishimangira ko Mutoni Deborah yakoresheje applications zizamura umubare wa Likes ku ifoto ye, no mu bitekerezo byashyizwe ku ifoto ye abenshi bateranye amagambo bavuga ko yakoresheje amanyanga mu kubona amajwi.

Mwiseneza Josiane, amaze gutorwa n’abasaga ibihumbi 19700 kuri Instagram mu gihe kuri Facebook afite amajwi ibihumbi bitanu na Magana atanu, ifoto ye yaherekejwe n’ibitekerezo birenga igihumbi n’ijana byose bimuha imbaraga ko agomba kuzatsinda.

Ugenzuye abantu bagiye bakanda ku ifoto ya Mwiseneza Josiane, usanga hafi y’amajwi yose yaratowe n’abantu bafite amazina y’Ikinyarwanda.

Mutoni Deborah uhanganye na Mwiseneza muri Miss Rwanda atorwa n’Abarabu n’Abahinde

Ugendeye ku majwi atarimo abatowe hakoreshejwe applications zongera LIKES, inyuma ya Josiane Mwiseneza yaba akurikiwe na Tuyishimire Cyiza Vanessa watowe inshuro ibihumbi birindwi kuri Instagram gusa kuri Facebook Josiane amukubye inshuro zirenga icumi mu majwi.

Umukobwa uzasoza icyiciro cy’amatora yo kuri Internet afite amajwi menshi, tariki ya 5 Mutarama 2019 azahita yinjira mu bakobwa 20 bazakora umwiherero bagatoranywamo Nyampinga w’u Rwanda 2019.

Mutoni Deborah atorwa n’abiganjemo Abahinde n’Abarabu gusa

Mwiseneza Josiane we atorwa n’Abanyarwanda gusa

Tuyishimire Vanessa na we atorwa n’abo mu Rwanda

Amafoto y’abakobwa bose bahataniye iri kamba

Uwase Muyango Claudine uhagarariye Intara y'Amajyepfo yatomboye nimero 01
Uwimana Mucyo Triphine uhagarariye Intara y'Uburengerazuba yatomboye nimero 02
Uwase Nadine uhagarariye Intara y'Amajyepfo yatomboye nimero 03
Ishimwe Bella uhagarariye Intara y'Amajyaruguru yatomboye nimero 04
Igihozo Mireille uhagarariye Intara y'Uburengerazuba yatomboye nimero 05
Tuyishimire Cyiza Vanessa uhagarariye Intara y'Amajyepfo yatomboye nimero 06
Umutoni Grace uhagarariye Umujyi wa Kigali yatomboye nimero 07
Munezero Adeline uhagarariye Intara y'Amajyaruguru yatomboye nimero 08
Ricca Michaella Kabahenda uhagarariye Intara y'Amajyaruguru yatomboye nimero 09
Mukunzi Teta Sonia uhagarariye Intara y'Uburasirazuba yatomboye nimero 10
Gakunda Iradukunda Prayer uhagarariye Umujyi wa Kigali yatomboye nimero 11
Mutoni Queen Peace uhagarariye Intara y'Amajyepfo yatomboye nimero 12
Niyonsaba Josiane uhagarariye Intara y'Amajyepfo yatomboye nimero 13
Teta Fabiola uhagarariye Intara y'Amajyepfo yatomboye nimero 14
Higiro Joally uhagarariye Intara y'Uburasirazuba yatomboye nimero 15
Uwase Sangwa Odile uhagarariye Umujyi wa Kigali yatomboye nimero 16
Mutoni Deborah uhagarariye Intara y'Uburengerazuba yatomboye nimero 17
Murebwayire Irene uhagarariye Intara y'Uburasirazuba yatomboye nimero 18
Umurungi Sandrine uhagarariye Intara y'Amajyepfo yatomboye nimero 19
Mutoni Oliver uhagarariye Intara y'Amajyepfo yatomboye nimero 20
Uwihirwe Yasipi Casmir uhagarariye Intara y'Uburasirazuba yatomboye nimero 21
Bayera Keza Nisha uhagarariye Intara y'Uburasirazuba yatomboye nimero 22
Teta Mugabo Ange Nicole uhagarariye Intara y'Amajyaruguru yatomboye nimero 23
Umukundwa Clemence uhagarariye Intara y'Amajyepfo yatomboye nimero 24
Tuyishime Vanessa uhagarariye Intara y'Uburengerazuba yatomboye nimero 25
Igihozo Darine uhagarariye Intara y'Uburasirazuba yatomboye nimero 26
Ibyishaka Aline uhagarariye Umujyi wa Kigali yatomboye nimero 27
Uwihirwe Roselyne uhagarariye Intara y'Amajyepfo yatomboye nimero 28
Uwicyeza Pamella uhagarariye Intara y'Amajyepfo yatomboye nimero 29
Mwiseneza Josiane uhagarariye Intara y'Uburengerazuba yatomboye nimero 30
Umutesi Nadége uhagarariye Intara y'Uburasirazuba yatomboye nimero 31
Nimwiza Meghan uhagarariye Umujyi wa Kigali yatomboye nimero 32
Inyumba Charlotte uhagarariye Intara y'Uburasirazuba yatomboye nimero 33
Uwase Aisha uhagarariye Intara y'Uburengerazuba yatomboye nimero 34
Gaju Anitha uhagarariye Intara y'Amajyaruguru yatomboye nimero 35
Mugwaneza Emelyne uhagarariye Intara y'Uburasirazuba yatomboye nimero 36
Niyonshuti Assoumpta uhagarariye Umujyi wa Kigali yatomboye nimero 37
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • muhawenimana serge
    Ku wa 4-01-2019

    Mwiseneza josiane
    Yifitiye icyizere n’imana ikunda abagiriricyizere imushyigikire cyane

  • Rukundo
    Ku wa 3-01-2019

    Ariko rero ntabwo waburanya deborah ngo umutsinde. 1. Nta gihamya ko ari abahinde cyangwa abarabu nimba nta ndangamuntu isabwa, ikindi ntabwo bavuze ko abanyarwanda aribo bagomba gutora bonyine, bo bavuga ko uzarusha abandi kugira likes kuri social media. Rero ntawamutsinda uko nyamara kose.

  • Davis zelote
    Ku wa 3-01-2019

    Debora tukuri inyuma kd ntagushidikanya ikamba tuzaryegukana

  • Elise uwumuremyi
    Ku wa 3-01-2019

    @Jhon uransekeje pe
    Josianne rwose akwiye gushyigikirwa kuba miss ntawe bitabera cyane ko ufite ubushake,ubundi se abo bakobwa bahatanye abamurusha ubwiza ni bangahe? ngo ni uko uri umunyacyaro ariya mafrs uyabonye bakuyoberwa hhh

  • Elise uwumuremyi
    Ku wa 3-01-2019

    @Jhon uransekeje pe
    Josianne rwose akwiye gushyigikirwa kuba miss ntawe bitabera cyane ko ufite ubushake,ubundi se abo bakobwa bahatanye abamurusha ubwiza ni bangahe? ngo ni uko uri umunyacyaro ariya mafrs uyabonye bakuyoberwa hhh

  • John
    Ku wa 3-01-2019

    Ababishinzwe bakore igenzura nibasanga deborah yarakoze ubutiriganya bamukuremo.azagarukemo haje miss y’abajura.

  • John
    Ku wa 3-01-2019

    Ababishinzwe bakore igenzura nibasanga deborah yarakoze ubutiriganya bamukuremo.azagarukemo haje miss y’abajura.

  • mukadusengana Pauline
    Ku wa 3-01-2019

    Josiane Mwiseneza ,ni wowe ubereye urwatubyaye,wakoze kumitima yacu ntaho uhuriye nabakobwa ba mukesha

  • Nyabyenda Theopiste
    Ku wa 3-01-2019

    Josiane tumuri inyuma pe kugirango bimenyekane ko n’abakobwa bo mucyaro bashoboye.

  • Nyabyenda Theopiste
    Ku wa 3-01-2019

    Josiane tumuri inyuma pe kugirango bimenyekane ko n’abakobwa bo mucyaro bashoboye.

  • Nyabyenda Theopiste
    Ku wa 3-01-2019

    Josiane tumuri inyuma pe kugirango bimenyekane ko n’abakobwa bo mucyaro bashoboye.

  • Ibrahim
    Ku wa 3-01-2019

    Nyampinga uzira mukorogo, Nyaminga wifitiye icyizere, Nyampinga ukunzwe n’Abanyarwanda nta wundi ni Mwiseneza Josiane

  • Ibrahim
    Ku wa 3-01-2019

    Nyampinga uzira mukorogo, Nyaminga wifitiye icyizere, Nyampinga ukunzwe n’Abanyarwanda nta wundi ni Mwiseneza Josiane

IZASOMWE CYANE

To Top