Mutoni Deborah uhanganye na Mwiseneza muri Miss Rwanda atorwa n’Abarabu n’Abahinde
Irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ritangiye kugera aharyoshye, buri mukobwa anyotewe no kwibona ku rutonde rw’abazajya mu mwiherero muri La Palisse Nyamata.
Abakobwa bahataniye ikamba kugeza ubu ni 37 bo mu Ntara enye n’Umujyi wa Kigali gusa ku wa Gatandatu tariki ya 5 Mutarama 2019, abagera kuri 17 bazasezererwa basigire urubuga abazaba bagaragaje ubuhanga no gushyigikirwa cyane.
Ubu, icyiciro kigezweho ni itora ryo kuri internet rikorwa biciye ku mbuga nkoranyambaga za Miss Rwanda.
Itora ryatangiye ku wa 31 Ukuboza 2018, mu minsi ine rimaze riba, uwitwa Mwiseneza, kizigenza mu kuvugwa cyane no gushyigikirwa n’imbaga nyinshi, aracyari imbere haba kuri Facebook no kuri Instagram.
Mu bo bahanganye, hari abatangiye guca iz’ibusamo ngo bamurye isataburenge bityo binjire mu cyiciro cya nyuma bemye nta n’ubatunze urutoki. Ibi bishobora kubabiza icyuya!
Uwitwa Mutoni Deborah watoranyijwe mu Ntara y’Uburengerazuba, ni umwe mu bashobora kuba baciye iy’ubusamo. Mu majwi agera ku bihumbi hafi 14 by’amajwi afite kuri Instagram, uyagenzuye neza uhita ubona ko yakoresheje applications zitumbagiza umubare wa LIKES ifoto ibona kuri Instagram.
Muri aba bantu basaga ibihumbi 14, urebye buri zina ryamutoye usanga umubare munini hafi 90% ari abantu bo mu bihugu by’Abarabu na Aziya, igice kinini ni Ubuhinde na za Pakistan.
Iki ni ikimenyetso simusiga gishimangira ko Mutoni Deborah yakoresheje applications zizamura umubare wa Likes ku ifoto ye, no mu bitekerezo byashyizwe ku ifoto ye abenshi bateranye amagambo bavuga ko yakoresheje amanyanga mu kubona amajwi.
Mwiseneza Josiane, amaze gutorwa n’abasaga ibihumbi 19700 kuri Instagram mu gihe kuri Facebook afite amajwi ibihumbi bitanu na Magana atanu, ifoto ye yaherekejwe n’ibitekerezo birenga igihumbi n’ijana byose bimuha imbaraga ko agomba kuzatsinda.
Ugenzuye abantu bagiye bakanda ku ifoto ya Mwiseneza Josiane, usanga hafi y’amajwi yose yaratowe n’abantu bafite amazina y’Ikinyarwanda.
Ugendeye ku majwi atarimo abatowe hakoreshejwe applications zongera LIKES, inyuma ya Josiane Mwiseneza yaba akurikiwe na Tuyishimire Cyiza Vanessa watowe inshuro ibihumbi birindwi kuri Instagram gusa kuri Facebook Josiane amukubye inshuro zirenga icumi mu majwi.
Umukobwa uzasoza icyiciro cy’amatora yo kuri Internet afite amajwi menshi, tariki ya 5 Mutarama 2019 azahita yinjira mu bakobwa 20 bazakora umwiherero bagatoranywamo Nyampinga w’u Rwanda 2019.
Mutoni Deborah atorwa n’abiganjemo Abahinde n’Abarabu gusa
Mwiseneza Josiane we atorwa n’Abanyarwanda gusa
Tuyishimire Vanessa na we atorwa n’abo mu Rwanda
Amafoto y’abakobwa bose bahataniye iri kamba

Ibitekerezo
muhawenimana serge
Ku wa 4-01-2019Mwiseneza josiane
Yifitiye icyizere n’imana ikunda abagiriricyizere imushyigikire cyane
Rukundo
Ku wa 3-01-2019Ariko rero ntabwo waburanya deborah ngo umutsinde. 1. Nta gihamya ko ari abahinde cyangwa abarabu nimba nta ndangamuntu isabwa, ikindi ntabwo bavuze ko abanyarwanda aribo bagomba gutora bonyine, bo bavuga ko uzarusha abandi kugira likes kuri social media. Rero ntawamutsinda uko nyamara kose.
Davis zelote
Ku wa 3-01-2019Debora tukuri inyuma kd ntagushidikanya ikamba tuzaryegukana
Elise uwumuremyi
Ku wa 3-01-2019@Jhon uransekeje pe
Josianne rwose akwiye gushyigikirwa kuba miss ntawe bitabera cyane ko ufite ubushake,ubundi se abo bakobwa bahatanye abamurusha ubwiza ni bangahe? ngo ni uko uri umunyacyaro ariya mafrs uyabonye bakuyoberwa hhh
Elise uwumuremyi
Ku wa 3-01-2019@Jhon uransekeje pe
Josianne rwose akwiye gushyigikirwa kuba miss ntawe bitabera cyane ko ufite ubushake,ubundi se abo bakobwa bahatanye abamurusha ubwiza ni bangahe? ngo ni uko uri umunyacyaro ariya mafrs uyabonye bakuyoberwa hhh
John
Ku wa 3-01-2019Ababishinzwe bakore igenzura nibasanga deborah yarakoze ubutiriganya bamukuremo.azagarukemo haje miss y’abajura.
John
Ku wa 3-01-2019Ababishinzwe bakore igenzura nibasanga deborah yarakoze ubutiriganya bamukuremo.azagarukemo haje miss y’abajura.
mukadusengana Pauline
Ku wa 3-01-2019Josiane Mwiseneza ,ni wowe ubereye urwatubyaye,wakoze kumitima yacu ntaho uhuriye nabakobwa ba mukesha
Nyabyenda Theopiste
Ku wa 3-01-2019Josiane tumuri inyuma pe kugirango bimenyekane ko n’abakobwa bo mucyaro bashoboye.
Nyabyenda Theopiste
Ku wa 3-01-2019Josiane tumuri inyuma pe kugirango bimenyekane ko n’abakobwa bo mucyaro bashoboye.
Nyabyenda Theopiste
Ku wa 3-01-2019Josiane tumuri inyuma pe kugirango bimenyekane ko n’abakobwa bo mucyaro bashoboye.
Ibrahim
Ku wa 3-01-2019Nyampinga uzira mukorogo, Nyaminga wifitiye icyizere, Nyampinga ukunzwe n’Abanyarwanda nta wundi ni Mwiseneza Josiane
Ibrahim
Ku wa 3-01-2019Nyampinga uzira mukorogo, Nyaminga wifitiye icyizere, Nyampinga ukunzwe n’Abanyarwanda nta wundi ni Mwiseneza Josiane