Rayon Sports yatsindiwe i Kigali na Black Bulls ibitego bibiri ku busa mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation maze amahirwe yo kujya mu matsinda atangira kuyoyoka.
Uyu mukino ni wo wagombaga kuba urufunguzo kuri Rayon Sports mu nzira yo gusubira mu matsinda iherukamo muri 2018.
Gusa ntabwo byaje kuyihira kuko yaje gutsindwa ibitego bibiri ku busa ubu ikaba isabwa kuzatsinda umukino wo kwishyura ibitego bitatu ku busa cyangwa kuri 1.
Rayon Sports igice cya mbere yakinaga ishaka igitego ariko ukabona ko Black Bulls iyirusha. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.
Igice cya kabiri, Black Bulls yarimo irusha Rayon Sports, yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 54 cyatsinzwe na Abdu Gueye ku mupira wari uvuye muri koruneri.
Rayon Sports yaje gukanguka itangira gukina ishaka kwishyura ariko amahirwe yabonye ntiyabasha kuyabyaza umusaruro kuko umunyezamu n’ubwugarizi bari maso.
Nyuma yo guhusha igitego cya kabiri mu minota ya nyuma y’umukino, Black Bulls yaje gukosora aya makosa nyuma yo guhagarara nabi k’ubwugarizi n’umunyezamu Dande Junior, Danilo Muze yayitsindiye igitego cya kabiri ku munota wa kane w’inyongera mu minota itanu yari yongeweho. Umukino warangiye ari bibiri ku busa.
Umukino wo kwishyura uzabera muri Mozambique tariki ya 24 Ukwakira 2026 aho Rayon Sports isabwa kuzatsinda ku kinyuranyo cy’ibitego biri hejuru ya bibiri kugira ngo igere mu matsinda.
Rayon Sports itsinzwe uyu mukino mu gihe na APR FC ejo hashize yari yatsinzwe umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League na Zamalek SC 1-0.

Ibitekerezo