Siporo

Ni byo ntiwatandukanya Kiyovu n’Umujyi wa Kigali ariko nta mafaranga tubaha - Emma Claudine

Ni byo ntiwatandukanya Kiyovu n’Umujyi wa Kigali ariko nta mafaranga tubaha - Emma Claudine

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine yavuze ko nubwo Kiyovu Sports icyambara ibirango by’Umujyi ariko nta mafaranga yawo ikibona.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2026 ni bwo Umujyi wa Kigali wasabye amakipe atatu wafashaga ko yakwihuza akaba ikipe imwe maze ibyo wayatangagaho bikajya muri iyo kipe.

Aya makipe yari AS Kigali, Kiyovu Sports na Gasogi United. Uretse AS Kigali andi yose yabiteye utwatsi avuga ko bidashoboka. Yahise iyamenyesha ko batazakomezanya mu mwaka w’imikino utaha.

Yahisemo gukorana na AS Kigali gusa, yahise inahindurirwa izina maze iba Kigali FC, ubu ifashwa 100% n’Umujyi wa Kigali.

Benshi batunguwe no kubona ku myambaro Kiyovu Sports izakinisha hariho ikirango cy’Umujyi wa Kigali kandi baratandukanye, byavuzwe kwinshi ko habayeho ikosa mu kuyisohora ni mu gihe perezida wayo David aherutse kuvuga ko utatandukanya Kiyovu Sports n’Umujyi wa Kigali.

Mu kiganiro umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko koko ari byo utatandukanya Kiyovu n’Umujyi wa Kigali kuko niho yavukiye, ni ho ibarizwa ariko ubu nta mikoranire y’amafaranga ihari.

Ati "Uko babivuga ni byo, kubatandukanya n’Umujyi wa Kigali biragoye kuko ni ikipe yavukiye mu mujyi, ni ikipe iba mu mujyi, ntabwo wabakuraho icyo. Mu rwego rw’ubuyobozi icyo twahagaritse ni icyo twagombaga kubaha kijyanye n’amafaranga ariko ntabwo bikuraho ko dukomeza gukorana n’abantu bakorera mu Mujyi wa Kigali."

"Ubufatanye ntabwo bwabura mu gihe byaba ngombwa kuko n’abo ni abaturage b’Umujyi wa Kigali cyangwa bakorera siporo mu Mujyi wa Kigali, urumva ni abantu badufitiye akamaro."

Kuba uyu munsi hari amafaranga yaba asohoka mu Mujyi wa Kigali ajya muri Kiyovu Sports, Emma Claudine yagize ati "Amafaranga yo ntayo."

Iyo urebye imyambaro ya Kiyovu Sports y’uyu mwaka w’imikino wa 2026-27, usanga ku kuboko kw’ibumoso hariho ikirango cy’Umujyi wa Kigali.

Kiyovu Sports yambara Umujyi wa Kigali ku kuboko
Emma Claudine yavuze ko nubwo bawambara ari ubushake bwayo ariko nta mafaranga babaha
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top