Siporo

Ni umufatabyabikorwa uzadufasha kugera ku ntego zacu - Aston Villa kuri Visit Rwanda

Ni umufatabyabikorwa uzadufasha kugera ku ntego zacu - Aston Villa kuri Visit Rwanda

Francesco Calvo, umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Aston Villa yavuze ko amasezerano baheruka kugirana na Visit Rwanda azabafasha kugera ku ntego zabo z’igihe kirekire zirimo no kwagura izina ryayo ku mugabane wa Afurika.

Ni nyuma y’uko bari batandukanye n’ikigo cy’imikino y’amahirwe bamamazaga mu gatuza ariko Premier League itegeka ko nta kipe yemerewe kongera kwamamaza imbere mu gatuza ku myambaro y’abakinnyi ibyo bigo.

Francesco Calvo, yavuze ko bagize umwaka ukomeye wo gushaka umusimbura ariko ku bw’amahirwe bagwa ku mufatabyabikorwa wa nyawe.

Ati "Twagize amezi 12 atoroshye y’imishyikirano, ariko twarihanganye ntitwihutira kwemera amasezerano ayo ari yo yose. Twasoje tubonye umufatanyabikorwa utari uduhaye amafaranga gusa, ahubwo unadufasha kugera ku ntego zacu z’igihe kirekire."

Yakomeje ko kimwe mu byo biteze muri ubu bufatanye ari uko Visit Rwanda izabafasha kwiyongera kw’abafana babo atari mu Rwanda gusa ahubwo no muri Afurika yose muri rusange.

Avuga ko bifuzaga umufatabyabikorwa ufite izina rikomeye wabafasha kwamamaza no kwagura ibikorwa byayo ibintu basanze Visit Rwanda yujuje neza neza.

Ikindi kiri muri aya masezerano ni uko azafasha mu kuzamura impano z’abakiri bato.

Ati "Ubu bufatanye buzadufasha gusohoza intego yacu yo guteza imbere umupira w’amaguru. Ntabwo bugamije kwinjiza amafaranga gusa, ahubwo ni no guteza imbere siporo no gufasha impano z’abakiri bato."

Aya masezerano y’impande zombi akaba azamara imyaka ibiri ariko ashobora kongerwa bitewe n’umusaruro buri ruhande ruzakuramo.

Aston Villa yavuze byinshi ku masezerano bagiranye na Visit Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top