Siporo

Niba ushaka kuba mukuru reka kwigira umwana - Umutoza wa Rayon abwira umunyezamu we

Niba ushaka kuba mukuru reka kwigira umwana - Umutoza wa Rayon abwira umunyezamu we

Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Lomami Marcel yavuze ko yicaye akabwira umunyezamu Drissa Kouyate ko agomba kureka kwigira umwana agakura.

Ni nyuma y’uko uyu munyezamu ukomoka muri Mali, yasaga n’aho ibye muri Rayon Sports byarangiye aho atari akibona n’umwanya ku rupapuro rw’umukino.

Nyuma yo kugirwa umutoza wungirije wa Rayon Sports, Lomami Marcel yavuze ko yaganiriye na buri mukinnyi.

Ejo hashize ubwo yari amaze gutsinda Gorilla FC 2-1, yari yagaruye Drissa Kouyate mu izamu yavuze ko yamubwiye ko ashaka ko azaba umunyezamu wa mbere rero akareka kwigira umwana.

Ati "Kuri Kouyate nasanze ari umunyezamu uri aho nta muntu umuha amahirwe, nkigera mu myitozo ya mbere kuko nagendaga nganiriza buri umwe nahereye kuri Mugisha, Pavelh, Kouyate na we ndamuganiriza, ndamubwira ibaze uri umukinnyi w’umunyamahanga kuki udakina, abura ibyo ambwira ndamubwira natwe tugiye kubakira kuri wowe niba ushaka kuba umuntu mukuru reka kwigira umwana."

"Nasanze bambwira ngo umutera ishoti mu izamu akagwa hasi akavuga ngo arumva atameze neza, ndamubwira none se nibakwirukana bizagenda bite? Njyewe ukuntu nje, nje kuguha amahirwe kandi nshaka ko uba umunyezamu wa mbere, kuko namubajije kuki utajya ukina ambwira ibintu byinshi ngo kuri Yanga, ndamubwira ngo oya ibyo byararangiye, urajyamo utsindwe nk’uko abandi bahora batsindwa nutsindwa nta kibazo ariko ikintu cya mbere wishyiremo ko utari butsindwe uri bukine neza."

Rayon Sports ubu yamaze kubona abatoza bashya barangajwe imbere na Bruno Ferry ukomoka mu Bufaransa warebeye uyu mukino muri Stade, azungirizwa na Lomami Marcel waraye atoje umukino wa Gorilla FC.

Lomami Marcel yavuze ko yamusabye kureka kwigira umwana
Kouyate amaze igihe adahabwa umwanya wo gukina
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top