Imyidagaduro

Nicki Minaj n’umukunzi we batangiye gutegura ubukwe no kubyarana

Nicki Minaj n’umukunzi we batangiye gutegura ubukwe no kubyarana

Umuraperi Onika Tanya Maraj [Nicki Minaj] n’umusore bamaze iminsi mu buryohe, batangiye gutegura imishinga ikomeye irimo kurushinga no kubyarana imfura.

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka ’Anaconda,’ ’Super Bass,’ ’Starships’ n’izindi, amaze iminsi yeruye ko umutima we muri iyi minsi wigaruriwe n’umusore w’imyaka 40 witwa Kenneth Petty ndetse ntagisiba gusohora amafoto y’ibihe byiza bagirana umunsi ku wundi.

Inkuru y’urukundo rw’aba bombi ikimara gusakara, ibihe bikomeye uyu musore yagiye anyuramo byarayitambitse benshi batungurwa cyane no kuba Nicki Minaj yarashituwe Kenneth Petty wigeze gushinjwa gufata ku ngufu no kwica umuntu.

TMZ yatangaje ko kugeza ubu aba bombi batangiye kuganira ku buryo bahita bashinga urugo ndetse no kuba babyarana umwana. Ni amakuru yahishuwe na zimwe mu nshuti zabo za hafi zishimangira ko ibivugwa kuri uyu musore Nicki Minaj atabyitayeho na mba kuko ubu amwizeye nk’umugabo mwiza.

Uyu muraperi na we ubwe yakomoje ku byo umukunzi we avugwaho, yikoma ababivuga asobanura ko umukobwa bivugwa ko yasambanyije yamurutaga. Ati "[Kenneth] yari afite imyaka 15, umukobwa yari afite 16... bakundana. Mwe muvuge ibyanyu, internet we! Ntimwayobora ubuzima bwanjye. Ntimubasha no kuyobora ubuzima bwanyu. Urakoze rata mukunzi."

Inshuti za hafi z’aba bombi zivuga ko uyu musore ari we wabaye umukunzi wa mbere wa Nicki Minaj kuva mu bwana, bongeye kubura umubano wabo mu mezi make ashize. Uyu mukobwa ngo yizera ko Kenneth yari yarafungiwe ubusa atigeze afata ku ngufu ahubwo ari nyina w’umukobwa bakundanaga muri icyo gihe cya kera wamuziraga bityo akamushinja ’ibinyoma’.

Nicki Minaj ari mu rukundo n’umusore w’imyaka 40 wigeze gushinjwa gufata ku ngufu no kwica umuntu

Mu byaha bikomeye umusore uri mu rukundo na Nicki Minaj yagiye ashinjwa harimo icyo yakoze mu 1995 akagerageza gufata ku ngufu umukobwa amukangishije urwembe. Icyo gihe yamaze imyaka ine akora ibihano muri gereza iherereye i New York.

Mu 2006 yongeye gukatirwa indi myaka irindwi azira kwica umuntu ava muri gereza mu 2013.

Nicki Minaj uri mu buryohe bw’urukundo n’uyu musore banaziranye kuva mu buto, yagiye avugwa mu munyenga n’abandi basore b’ibyamamare barimo Umuraperi Nas, Drake, Meek Mill na Safaree Samuels.

Aba bombi ngo batangiye kumvikana uburyo bakora ubukwe bakanabyarana
Nicki Minaj ngo ntiyitaye ku bibazo mu rukundo rwe n'uyu musore
Uyu muraperi ntasiba guhishura ibihe byiza agirana n'umukunzi we
Kenneth Petty wakundanye na Nicki Minaj mu buto bongeye gusubira mu buryohe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top