Nimwiza Meghan azajya muri Thailand ahazabera Miss World 2019
Irushanwa rya Nyampinga w’Isi ryabonye igihugu gishya rizaberamo mu mpera z’umwaka wa 2019, u Rwanda ruzahagararirwa na Miss Nimwiza Meghan uherutse gutorwa.
Miss World yabereye mu Bushinwa mu 2018, icyo gihe u Rwanda rwaserukiwe na Iradukunda Liliane utaratahanye igihembo. Uwatsindiye ikamba uwo mwaka, ni Vanessa Ponce de León wo muri Mexique.
Ubuyobozi bwa Miss World Organisation[MWO] bwatangaje ko irushanwa ry’uyu mwaka rizabera muri Thailand. Ni ubwa mbere mu myaka 69 ishize Miss World igiye kubera muri iki gihugu.
Ibijyanye n’irushanwa n’ibintu bishya bishobora kuzaribonekamo, byose bizatangazwa mu kiganiro n’abanyamakuru, kizabera i Bangkok Ku wa Mbere tariki ya 18 Gashyantare 2019.
Mu bazitabira icyo kiganiro kizashyira hanze ibijyanye n’imitegurire, harimo Umuyobozi Mukuru wa Miss World Organisation Julia Morley; Nyampinga mushya Vanessa Ponce de León n’abandi.
Mu bandi batumiwe harimo abakobwa batorewe kuba Nyampinga w’Isi ku migabane yose harimo n’u Rwanda, Miss Uganda Quiin Abenakyo ubu wamaze kwerekeza muri Thailand.
1.Miss World Europe: Maria Vasilevich, Belarus
2.Miss World Caribbean: Kadijah Robinson, Jamaica
3.Miss World Americas: Solaris Barba, Panama
4.Miss World Africa: Quiin Abenakyo, Uganda
5.Miss World Asia: Nicolene Pichapa Limsnukan, Thailand
6.Miss World Oceania: Jessica Tyson, New Zealand
7.Miss United Kingdom: Linzi McLelland, Scotland
Julia Morley yagize ati “Nshimishijwe n’uko irushanwa rya Miss World rizasorezwa muri Thailand. Ndabizi neza ko tuzagira ibihe byiza, Thailand ‘nk’igihugu cy’inseko’, kizatwereka koko uburyo cyihariye kandi kizi kwakira abantu.”
Yongeraho ati “Kuba muri Thailand bizaba byoroshye, ni nayo mpamvu cyahawe iriya nyito, abaturage bacyo bagira urukundo kandi buri wese iteka umubona amwenyura.”
Ni ubwa mbere Miss World igiye kubera muri Thailand, mu mwaka ushize iki gihugu cyakiriye Miss World gikora amateka mashya. Ibi ni nabyo byabaye mu 1988 ubwo Hong Kong yakiriye Miss Universe hanyuma mu 1989 ihita itsindira kwakira Miss World.
U Rwanda rugiye kwitabira Miss World ku nshuro ya kane, mu 2016 rwaserukiye na Mutesi Jolly ubwo yabereye i Washington, nyuma yaho iri rushanwa ryabereye mu Bushinwa mu 2017[Iradukunda Elsa] na 2018[hagiyeyo Iradukunda Liliane].

Ibitekerezo