Siporo

Niyonzima Olivier Seif yahagaritswe mu ikipe y’igihugu igihe kitazwi

Niyonzima Olivier Seif yahagaritswe mu ikipe y’igihugu igihe kitazwi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko ryahagaritse umukinnyi Niyonzima Olivier Seif ukina mu kibuga hagati mu ikipe y’igihugu ’Amavubi’ kugeza igihe kitazwi kubera inmyitwarire mibi.

Binyuze ku rukuta rwayo rwa Twitter, FERWAFA yavuze ko yahagaritse uyu mukinnyi ukinira AS Kigali.

Yagize iti "FERWAFA iramenyesha abanyarwanda bose ko Niyonzima Olivier ahagaritswe igihe kitazwi "undetermined" mu Ikipe y’Igihugu kubera imyitwarire idahwitse. Tuboneyeho kumenyesha abo bireba bose ko FERWAFA itazihanganira uwo ari we wese uzagaragaza imyitwarire mibi mu Mavubi."

Ntabwo batangaje imyitarire idahwitse uyu mukinnyi yagaragaje, gusa bibaye nyuma y’umukino usoza itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar u Rwanda rwaraye rutsindiwe na Kenya iwayo 2-1, igitego cy’u Rwanda cyatsinzwe na Niyonzima Olivier Seif.

Si ubwa mbere Seif avuzweho imyitwarire mibi kuko no mu Gushyingo 2020 ubwo u Rwanda rwiteguraga umukino wa Cape Verde mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, uyu mukinnyi ntiyatoranyijwe mu bakinnyi bagomba kujyana n’Amavubi muri iki gihugu, ahita igira umujinya ahatiriza gusohoka muri hoteli barimo ya La Palisse mu gicuku mu gihe bagombaga kugenda mu gitondo, amakuru avuga ko yaje kwandika asaba imbabazi.

Seif waraye atsindiye Amavubi igitego yahagaritswe kugeza igihe kitazwi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ntitanguranwa vianney
    Ku wa 16-11-2021

    Ngo ntibazihanganira ugaragaje imyitwarire mibi?gutsindwa nabyo ko Ari imyitwarire mibi harakorwa iki?

  • Ntitanguranwa vianney
    Ku wa 16-11-2021

    Ngo ntibazihanganira ugaragaje imyitwarire mibi?gutsindwa nabyo ko Ari imyitwarire mibi harakorwa iki?

IZASOMWE CYANE

To Top