Zari yongeye kugaragaza ko akumbuye Ssemwanga wari umugabo we ashimangira ko nubwo atakiri ku Isi amubona aho aba ari hose by’umwihariko mu bana batatu yamusigiye.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Ukuboza 2018 ubwo yamwifurizaga isabukuru y’imyaka 41 yari kuba yujuje iyo aba akiriho. Mu magambo yashyize kuri Instagram aherekejwe n’ifoto ye bari kumwe n’abana babo mu myaka ishize, yavuze ko akiyumva nk’aho bari kumwe aho agiye hose.
Yagize ati "Uyu munsi wari kuba ugize imyaka 41 ariko buriya Imana yari ifite gutegura kwayo. Yego turacyagukumbura uri hano nk’umuntu ariko bimeze nk’aho ntaho wigeze ujya. Nkubona mu bahungu bawe, nkakubona aho ngiye hose. Umurage wawe uzahoraho, komeza uruhukire mu mahoro kugeza twongeye guhura."
Ni amagambo Zari yaherekeje ifoto ibagaragaza bari kumwe n’urubyaro rwabo ubwo Ssemwanga yari yabasohokanye mu Bwongereza basuye ikipe ya Manchester United.
Zari na Ssemwanga babanye imyaka icumi nk’umugore n’umugabo babyarana abana batatu ari bo Pinto, Quincy n’uwitwa Didy. Nyuma umugore yagiranye umubano na Diamond Platnumz uri mu bahanzi bakomeye muri Afurika ariko na we baza gutandukana.
Ivan Semwanga yari umunyemari uzwi cyane muri Uganda gusa izina rye ryashinze imizi muri Afurika y’Uburasirazuba ahanini kubera urukundo rwe na Zari. Yitabye Imana ku wa 25 Gicurasi 2017, yaguye muri Afurika y’Epfo azize indwara yo guturika imitsi yo mu mutwe.
Inshuti, abavandimwe n’abo mu muryango wa nyakwigendera, bamuherekeje bwa nyuma banamuvugira amasengesho ku wa Kabiri tariki ya 30 Gicurasi 2017. Uyu mugabo ashyinguwe mu gace avukamo ka Naklilo muri Kayunga District.

Ibitekerezo